Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yaburiye abari mu mugambi wo gutegura imyigaragambyo, ababwira ko bari gukina n’umuriro, none bamwe mu bari bafite gahunda yayo, batangiye kwisubiraho.
Museveni atangaje ibi mu gihe kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Nyakanga 2024, hateganyijwe inama y’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, hakaba hari n’amakuru avuga ko hari abafite umugambi wo gukora imyigaragambyo ubwo hazaba hari kuba iyi Nama.
Ni imyigaragambyo inamaze iminsi itegurwa na bamwe mu rubyiruko rwa Uganda, mu rwego gusaba ko ruswa mu nzego z’ubutegetsi irandurwa burundu.
BBC dukesha iyi nkuru, ivuga ko uru rubyiruko rwo muri Uganda rushobora kuba rwaravanye igitekerezo ku myigaragambyo imaze iminsi muri Kenya.
Perezida Museveni yashimangiye ko iyi myigaragambyo irimo itegurwa mu Gihugu cye, itazigera iba kuko abazahirahira kuyikora bazabihanirwa by’intangarugero.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10