Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Anita Among yatangaje ko yababajwe n’uburyo Dr Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi, yafashwe n’Abapolisi bakamukurubana mu buryo budasanzwe, ababwira ko ibiba kuri uyu Munyapolitiki na bo byazababaho.
Mu cyumweru gishize, hagaragaye amashusho yerekana Abapolisi bafashe Dr Kizza Besigye, bamwe bafashe mu mukandara bamukurura bamwihutana.
Uyu munyapolitiki yafashwe tariki 12 Gicurasi ubwo yari agiye mu myigaragambyo yo kwamagana itumbagira ry’ibiciro ku masoko.
Anita Among uyobora Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, yavuze ko uburyo uyu munyapolitiki yafashwe bibabaje kandi ko bibangamiye uburenganzira bwa muntu.
Yagize ati “Nabonye uburyo Dr Besigye yatawe muri yombi, ni uburyo bukoranye ubugome. Nabanje gukeka ko byaba atari ukuri.”
Yakomeje atanga inama z’uburyo abantu bakekwaho ibyaha bajya bafatwa mu cyubahiro nta muntu ubahonyoreye uburenganzira.
Yagize ati “Dukeneye kubanza kuvugisha abantu by’umwihariko abantu baba badafite intwaro.”
Anita Among yasabye Intumwa Nkuru ya Leta ya Uganda, guha amabwiriza abo mu nzego z’umutekano y’uburyo bagomba kujya bata muri yombi abantu atari abayobozi nka Kizza Besigye ahubwo abaturage bose.
Ati “Nubwo rwose ahanganye n’ubutegetsi ariko turi bamwe, uyu munsi bishobora kuba ari Dr Besigye ariko ejo bishobora kuba ari wowe.”
Anita Among yatangaje ibi nyuma y’uko Umudepite mu Nteko ya Uganda, Atkins Katusabe na we anengeye uburyo Dr Kizza Besigye yafashwemo, we yise guhonyora uburenganzira bwa muntu, ubunyamaswa ndetse no gutesha agaciro ikiremwamuntu.
Uyu Mudepite yagize ati “Dr Besigye ni umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru, ni umubyeyi, umuvandimwe wa bamwe kandi yanakoreye iyi Guverinoma nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ariko yafashwe mu buryo buteye agahinda, bamukururana nk’umujura w’inkoko.”
Dr Kizza Besigye ni umwe mu banyapolitiki bakomeye muri Uganda bakunze guhangana na Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu matora y’umukuru w’Igihugu.
Uyu Munyapolitiki ufite n’ipeti rya Colonel mu gisirikare cya Uganda, yanagize imyanya ikomeye mu butegetsi bwa Museveni akaba yaranamubereye umuganga wihariye.
RADIOTV10