Polisi ya Uganda yataye muri yombi umugabo wiyita umuvuzi gakondo wasanganywe uduhanga 24 tw’abantu n’ibisigazwa by’inyamaswa; yakoreshaga mu bikorwa byo guturamo ibitambo abantu.
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Patrick Onyango yavuze ko uwafashwe yitwa Ddamulira Godfrey, aho ashinjwa ibyaha birimo ibiteganywa n’itegeko ryo gukumira no kuburizamo ibikorwa byo gutambamo abantu ibitambo.
Uretse uduhanga 24 tw’abantu twasanganywe uyu wiyita umuvuzi gakondo, yanasanganywe ibisigazwa by’inyamaswa ndetse n’impu zazo, byasanzwe iwe mu rugo mu murwa Mukuru wa Uganda, i Kampala.
Polisi ya Uganda ikomeje gukora isaka mu rugo rw’uyu mugabo, aho bikekwa ko ishobora kubona ibindi bice by’imibiri y’abantu bihishe iwe.
Onyango yagize ati “Mbere na mbere turamushinja ibyaha biteganywa n’itegeko ryo gukumira no kuburizamo ibikorwa byo gutambamo ibitambo abantu ribuza abantu gutunga ibice by’umubiri w’umuntu ndetse n’ibikoresho by’ibitambo by’abantu.”
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Patrick Onyango yakomeje agira ati “Naramuka ahamijwe ibyaha akurikiranyweho, azahanishwa gufungwa burundu.”
Uyu mugabo witwa Godfrey avugwaho kuba yari umuvuzi gakondo ukoresha imiti irimo n’iy’ibimera, mu gihe Ishyirahamwe ry’Abavuzi gakondo muri Uganda, ryitandukanyije na we rikavuga ko atari umwe muri bo.
Uyu mugabo atawe muri yombi mu gihe mu kwezi gushize, Polisi ya Uganda yari yatahuye uduhanga 17 tw’abantu natwo twari mu rugo rw’umuntu mu Karere ka Mpigi gaherereye mu bilometero 41 uvuye i Kampala. Utu duhanga natwo bivugwa ko twakoreshwaga mu bikorwa byo gutangamo ibitambo abantu.
RADIOTV10