Mbere y’amasaha macye ngo Guverinoma y’u Rwanda itangaze amakuru yo gufungura umupaka wa Gatuna, Uganda yari yarekuye Abanyarwanda 58 binjiriye ku mupaka wa Kagitumba.
Aba banyarwanda 58 n’Umurundi umwe, basesekaye ku mupaka wa Kagitumba ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 27 Mutarama 2022.
Aba banyarwanda barimo abagabo 47, abagore batandatu 6)n’abana batanu (5) ndetse n’Umurundi umwe.
Amakuru avuga ko aba bantu bafashwe mu bihe bitandukanye aho bari bafungiwe ahantu hatandukanye bashinjwa kwinjira muri Uganda no kuhaba mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no kuba bamaneko b’u Rwanda mu gihe Umurundi umwe we yagiye muri Uganda avuye mu nkambi ya Mahama.
Nyuma y’uko aba banyarwanda bageze mu Rwanda, mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu, Guverinoma y’u Rwanda yasohoye itangazo rivuga ko kuva tariki 31 Mutarama 2022 umupaka wa Gatuna uzaba ufunguwe.
Iri fungurwa ry’umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wafunguwe nyuma y’imyaka itatu ufunze, ribaye nyuma y’iminsi micye Lt Gen Muhoozi Kainerugaba agiriye uruzinduko rw’umunsi umwe mu Rwanda.
Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda ryavuze ko muri uru ruzinduko rwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, u Rwanda rwabonye ko hari intambwe ishimishije ku ruhande rwa Uganda mu gukemura ibibazo byatumye umubano w’ibihugu byombi uzamba.
RADIOTV10