Wednesday, January 14, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uganda yarekuye Abanyarwanda 58 mbere y’uko u Rwanda rutangaza iby’ifungurwa ry’umupaka

radiotv10by radiotv10
28/01/2022
in MU RWANDA
0
Uganda yarekuye Abanyarwanda 58 mbere y’uko u Rwanda rutangaza iby’ifungurwa ry’umupaka
Share on FacebookShare on Twitter

Mbere y’amasaha macye ngo Guverinoma y’u Rwanda itangaze amakuru yo gufungura umupaka wa Gatuna, Uganda yari yarekuye Abanyarwanda 58 binjiriye ku mupaka wa Kagitumba.

Aba banyarwanda 58 n’Umurundi umwe, basesekaye ku mupaka wa Kagitumba ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 27 Mutarama 2022.

Aba banyarwanda barimo abagabo 47, abagore batandatu 6)n’abana batanu (5) ndetse n’Umurundi umwe.

Amakuru avuga ko aba bantu bafashwe mu bihe bitandukanye aho bari bafungiwe ahantu hatandukanye bashinjwa kwinjira muri Uganda no kuhaba mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no kuba bamaneko b’u Rwanda mu gihe Umurundi umwe we yagiye muri Uganda avuye mu nkambi ya Mahama.

Nyuma y’uko aba banyarwanda bageze mu Rwanda, mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu, Guverinoma y’u Rwanda yasohoye itangazo rivuga ko kuva tariki 31 Mutarama 2022 umupaka wa Gatuna uzaba ufunguwe.

Iri fungurwa ry’umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wafunguwe nyuma y’imyaka itatu ufunze, ribaye nyuma y’iminsi micye Lt Gen Muhoozi Kainerugaba agiriye uruzinduko rw’umunsi umwe mu Rwanda.

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda ryavuze ko muri uru ruzinduko rwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, u Rwanda rwabonye ko hari intambwe ishimishije ku ruhande rwa Uganda mu gukemura ibibazo byatumye umubano w’ibihugu byombi uzamba.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + nineteen =

Previous Post

Abafana ba Gasogi ngo icyemezo cya KNC cyabashegeshe, baramusaba kwisubiraho

Next Post

Iryavuzwe riratashye: Kwizera Pierrot yasubiye mu Bururu n’Umweru

Related Posts

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

U Rwanda rwohereje abasirikare bo mu itsinda ry’ubwubatsi mu Gihugu cya Jamaica gufasha iki Gihugu mu bikorwa byo kongera kubaka...

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugore wafashwe n’umugabo we aryamanye n’undi muri Lodge yo mu Mujyi wa Kigali, bivugwa ko yari yavuye iwe abwiye umugabo...

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko wo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, aritegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri...

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

by radiotv10
14/01/2026
0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yavuze ko we na mugenzi we uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, baherutse gutembera...

How Personal Hygiene Affects Confidence

How Personal Hygiene Affects Confidence

by radiotv10
14/01/2026
0

Personal hygiene may seem like a small part of daily life, but it has a big impact on how we...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica
MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

14/01/2026
Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

14/01/2026
Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

14/01/2026
Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

14/01/2026
Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Iryavuzwe riratashye: Kwizera Pierrot yasubiye mu Bururu n’Umweru

Iryavuzwe riratashye: Kwizera Pierrot yasubiye mu Bururu n’Umweru

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.