Monday, September 9, 2024

UK: Polisi yatanze amakuru mashya ku cyatumye Raheem Sterling ava muri Qatar igitaraganya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma yuko umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, Raheem Sterling avuye muri Qatar igitaraganya kubera ibibazo byari byabaye mu rugo rwe, Polisi yo muri UK yatangaje ko iri gukora iperereza ku bintu by’agaciro byibwe mu rugo rw’uyu mukinnyi.

Raheem Sterling yavuye muri Qatar aho yari kumwe na bagenzi be mu gikombe cy’Isi, ku wa Gatandatu yerecyeza mu Bwongereza.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, Gareth Southgate kuri iki Cyumweru mbere yuko iyi kipe ihura na Senegal, yari yavuze kuri uyu mukinnyi wasubiye mu Bwongereza.

Uyu mutoza yavuze ko Raheem yagiye gukemura ikibazo kiri mu muryango we, ati “Twamuhaye uburenganzira bwo kujya kubikemura no gufasha umuryango we. Ubu ni cyo kintu cy’ibanze, rero turahamubera.”

Gareth Southgate yavuze ko nk’ikipe yose bifatanyije n’uyu mugenzi wabo wagize ibibazo byo mu muryango ariko yirinda kugira icyo abivugaho.

Kapiteni w’Ikipe y’u Bwongereza, Harry Kane na we yari yagize ati “Nkatwe nk’ikipe turamwifuriza amahirwe masa kandi twizeye ko tuzamubona yagarutse vuba.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Polisi yo mu Bwongereza, yatangaje ko iri gukora iperereza ku bujura bwakorewe mu rugo rwa Raheem Sterling, bw’ibikoresho by’agaciro birimo imikufi n’imidari ndetse n’amasaha.

Itangazo ryashyizwe hanze na Polisi ya Surrey, rivuga ko ubwo hakorwaga buriya bujura, nta muntu wari mu rugo rw’uyu mukinnyi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts