DRC: Aho kujya mu Misa bagiye mu myigaragambyo yo kwikoma u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abakristu Gatulika bo muri Diyoseze zitandukanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakoze imyigaragambyo ku Cyumweru, bongeye kuvugiramo ibirego by’ibinyoma bashinja u Rwanda.

Iyi myigaragambyo yabaye kuri iki Cyumweru tariki 04 Ukuboza 2022, ku munsi w’igitambo cya misa, yateguwe n’Inama y’Abepisikopi ku rwego rw’Igihugu muri Congo (CENCO/Conférence épiscopale nationale du Congo).

Izindi Nkuru

Aba bakristu bari muri uru rugendo rwo kwamagana ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byatewe n’umutwe wa M23 bavuga ko ufashwa n’u Rwanda.

Iyi myigaragambyo yabereye mu bice bitandukanye birimo i Kinshasa, Beni, Mbuji-Mayi ndetse na Kisangani, yakurikiwe n’ubutumwa bw’Inama y’Abepisikopi.

Mu mujyi wa Kinshasa ahari abakristu benshi bari mu muhanda muri iyi myigaragambyo, havuzwe ubutumwa busaba ko iki Gihugu cyabo kidakomeza kuvogerwa n’Ibihugu by’amahanga bashinja gushoza intambara mu Congo.

Bavuze kandi ko barambiwe uburyarya bw’umuryango mpuzamahanga mu gushaka umuti w’ibi bibazo ndetse no kudafasha FARDC kurwana uru rugamba.

Muri iyi myigaragambyo, abayitabiriye bagendaga baririmba indirimbo ndetse n’amasengesho, aho yebereye muri Paruwari zose za Kinshasa.

Musenyeri Carlos Ndaka akaba Arikiyepisikopi wa Arikidiyoseze ya Kinshasa, yavuze ko ntambara yo mu burasirazuba bwa Congo, yatangiye kuva mu 1994 ubwo impunzi z’Abanyarwanda zageraga muri iki Gihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru