Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Uko 7.000Frw yabyaye 100.000.000Frw: Uwacuruje ibisheke ubu ni Umujejetafaranga agaragaje ibitangaza

radiotv10by radiotv10
08/03/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Uko 7.000Frw yabyaye 100.000.000Frw: Uwacuruje ibisheke ubu ni Umujejetafaranga agaragaje ibitangaza
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 45 y’amavuko wo mu Murenge wa Nyamyumba ubarirwa muri ba Miliyoneri kuko atunze asaga miliyoni 100 Frw yaturutse ku bihumbi 7 Frw yatangiranye nyuma yo kuyakura mu guca incuro mu buryo bwa nyakabyizi no gucuruza ibisheke, none mu myaka itandatu gusa yikubye inshuri ibihumbi 14.

Ukozivuze Jean Claude wo mu Mudugudu wa Bushagi mu Kagari ka Busoro mu Murenge wa Nyamyumba, yabwiye RADIOTV10 ko yarinze agira imyaka 25 atarakora ku note ya bitanu ye bwite ndetse ko nta mutungo wundi yari afite dore ko atagiraga n’aho yacukura ubwiherero.

Mu myaka itandatu ishize, ubwo ni ukuva muri 2017 yafashe amezi abiri yo kuzigama, arangira afite ibihumbi birindwi (7 000Frw) yamubereye igishoro.

Avuga ko yatishije umurima wo guhingamo ibisheke ndetse abifatanya no gucuruza umusururu [wengwa mu masaka] byaje kumuviramo ibihumbi 900Frw.

Avuga ko aya mafaranga yayaguzemo imirima ayihingamo ubuhinzi bwaje kumuha amafaranga yo kugura moto ayishyira mu muhanda, ariko byose agakomeza guhinga.

Nyuma yaje kugura isambu nini ya miliyoni 50Frw ari yo yaguriyemo ubuhinzi bwe nabwo bwaje kumuhira abukuramo amafaranga yubakishije inzu ya cadastre yo kubamo.

Yahamirije umunyamakuru ko kugeza n’ubu agikora ubuhinzi, ubu imitungo ye ifite agaciro ka miliyoni zirenga 100 Frw, byose abikesha ibihumbi 7 Frw yatangiriyeho.

 

Yaciye incuro ubu ni umujejetafaranga

Ukozivuze Jean Claude avuga ko ibi yabigezeho kubera gushirika ubwoba kuko ntacyo umuntu yagerago atakoresheje imbaraga ze, kandi agatangirira kuri bito.

Ati “Ibanga ni ugukura amaboko mu mifuka bagakora, bajya bavuga ko amasoko menshi arema ingezi, ntabwo Nyabarongo yaba Nyabarongo, ibanza kuba Mbirurume hakajyaho Mwogo na Mukungwa ikabona kwitwa Nyabarongo.”

Bamwe mu bo bakoranye agikora mu buryo bwa nyakabyizi, kimwe n’abamukoreshaga, bavuga ko uyu mugabo yabafunguye amaso ariko kandi ngo bize isomo ryo kudasuzugura uwo ari we wese nubwo yaba ari umukozi wawe.

Mpanabanga Gaspard ati “Yashatse ifaranga arushye cyane, yanacuruje ibisheke, n’ibisheke byose akikorera none ubu natwe yaratuzunguye ari kudukoresha.”

Bunani wakoranye imirimo ya nyakabyizi na Ukozivuze, avuga ko ubwo bakoraga bahembwaga amafaranga maganarindwi (700Frw) ku munsi.

Ati “We yarayabitse, ariko aho amariye kubaka iyi nzu nanjye namurebeyeho ndagenda ndakora ubu nanjye mfite inzu yanjye.”

Gusa Ukozivuze avuga ko yari yanaguze imodoka ngo izajye imufasha we n’abaturanyi be ariko bahuye n’imbogamizi y’umuhanda uva Rusoro werecyeza mu Karere ka Rutsiro wangiritse bitewe n’inkangu.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yavuze ko ubuyobozi bugomba gushyigikira aba baturage bakataje mu iterambere, ku buryo uyu muhanda na wo ugomba kuzasanwa.

Avuga ko ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubwubatsi bw’Imihanda (RTDA) bwasabye urutonde rw’imihanda yangiritse kugira ngo isanwe, bityo ko hari icyizere ko n’uyu uzasanwa.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + thirteen =

Previous Post

Kigali: Abazunguzayi baravugwaho gukorera amahano adasanzwe umunyerondo

Next Post

Icyakurikuye uwahawe intego yo kunywa inzoga ikarishye adakura ku munwa kirababaje

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyakurikuye uwahawe intego yo kunywa inzoga ikarishye adakura ku munwa kirababaje

Icyakurikuye uwahawe intego yo kunywa inzoga ikarishye adakura ku munwa kirababaje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.