Umugabo w’imyaka 45 y’amavuko wo mu Murenge wa Nyamyumba ubarirwa muri ba Miliyoneri kuko atunze asaga miliyoni 100 Frw yaturutse ku bihumbi 7 Frw yatangiranye nyuma yo kuyakura mu guca incuro mu buryo bwa nyakabyizi no gucuruza ibisheke, none mu myaka itandatu gusa yikubye inshuri ibihumbi 14.
Ukozivuze Jean Claude wo mu Mudugudu wa Bushagi mu Kagari ka Busoro mu Murenge wa Nyamyumba, yabwiye RADIOTV10 ko yarinze agira imyaka 25 atarakora ku note ya bitanu ye bwite ndetse ko nta mutungo wundi yari afite dore ko atagiraga n’aho yacukura ubwiherero.
Mu myaka itandatu ishize, ubwo ni ukuva muri 2017 yafashe amezi abiri yo kuzigama, arangira afite ibihumbi birindwi (7 000Frw) yamubereye igishoro.
Avuga ko yatishije umurima wo guhingamo ibisheke ndetse abifatanya no gucuruza umusururu [wengwa mu masaka] byaje kumuviramo ibihumbi 900Frw.
Avuga ko aya mafaranga yayaguzemo imirima ayihingamo ubuhinzi bwaje kumuha amafaranga yo kugura moto ayishyira mu muhanda, ariko byose agakomeza guhinga.
Nyuma yaje kugura isambu nini ya miliyoni 50Frw ari yo yaguriyemo ubuhinzi bwe nabwo bwaje kumuhira abukuramo amafaranga yubakishije inzu ya cadastre yo kubamo.
Yahamirije umunyamakuru ko kugeza n’ubu agikora ubuhinzi, ubu imitungo ye ifite agaciro ka miliyoni zirenga 100 Frw, byose abikesha ibihumbi 7 Frw yatangiriyeho.
Yaciye incuro ubu ni umujejetafaranga
Ukozivuze Jean Claude avuga ko ibi yabigezeho kubera gushirika ubwoba kuko ntacyo umuntu yagerago atakoresheje imbaraga ze, kandi agatangirira kuri bito.
Ati “Ibanga ni ugukura amaboko mu mifuka bagakora, bajya bavuga ko amasoko menshi arema ingezi, ntabwo Nyabarongo yaba Nyabarongo, ibanza kuba Mbirurume hakajyaho Mwogo na Mukungwa ikabona kwitwa Nyabarongo.”
Bamwe mu bo bakoranye agikora mu buryo bwa nyakabyizi, kimwe n’abamukoreshaga, bavuga ko uyu mugabo yabafunguye amaso ariko kandi ngo bize isomo ryo kudasuzugura uwo ari we wese nubwo yaba ari umukozi wawe.
Mpanabanga Gaspard ati “Yashatse ifaranga arushye cyane, yanacuruje ibisheke, n’ibisheke byose akikorera none ubu natwe yaratuzunguye ari kudukoresha.”
Bunani wakoranye imirimo ya nyakabyizi na Ukozivuze, avuga ko ubwo bakoraga bahembwaga amafaranga maganarindwi (700Frw) ku munsi.
Ati “We yarayabitse, ariko aho amariye kubaka iyi nzu nanjye namurebeyeho ndagenda ndakora ubu nanjye mfite inzu yanjye.”
Gusa Ukozivuze avuga ko yari yanaguze imodoka ngo izajye imufasha we n’abaturanyi be ariko bahuye n’imbogamizi y’umuhanda uva Rusoro werecyeza mu Karere ka Rutsiro wangiritse bitewe n’inkangu.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yavuze ko ubuyobozi bugomba gushyigikira aba baturage bakataje mu iterambere, ku buryo uyu muhanda na wo ugomba kuzasanwa.
Avuga ko ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubwubatsi bw’Imihanda (RTDA) bwasabye urutonde rw’imihanda yangiritse kugira ngo isanwe, bityo ko hari icyizere ko n’uyu uzasanwa.
INKURU MU MASHUSHO
RADIOTV10