Umusirikare mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bivugwa ko yari yasinze, yishwe nyuma yo gushaka kwivugana umukuriye, mu mujyi wa Uvira, yashinjaga kumuteretera umugore.
Uyu musirikare yishwe na bagenzi be kuri iki Cyumweru, tariki 09 Ugushyingo 2025, i Kavimvira, mu mujyi wa Uvira.
Nk’uko amakuru aturuka muri aka gace abivuga, uyu musirikare yari yasinze kandi yashakaga kwica umusirikare mukuru we.
Umwe mu bo muri sosiyete Sivile, yagize ati “Umusirikare wa FARDC, wari wasinze, yishwe nyuma yo kugerageza kwica umuyobozi we akoresheje gerenade.”
Nk’uko Kiza Tiniko, perezida w’ishyirahamwe ry’urubyiruko rwa Uvira abivuga, umusirikare wishwe yashinje “umusirikare mugenzi we ko yashutse umugore we.”
Amakuru aturuka mu miryango itari iya Leta, avuga ko umutwe ushinzwe imyitwarire y’abasirikare, yabanje gukomakoma kugira ngo uyu musirikare adakora iryo bara ryo kwica umukuriye ariko akinangira, bigatuma bahita mamwivugana.
RADIOTV10









