• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko byagendekeye umusore wagiye mu kabari kwiba ariko irari ry’agasembuye rikamutanga imbere

radiotv10by radiotv10
25/09/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Uko byagendekeye umusore wagiye mu kabari kwiba ariko irari ry’agasembuye rikamutanga imbere

Photo/Igihe

Share on FacebookShare on Twitter

Umusore bikekwa ko yari yagiye kwiba mu kabari ko mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi, yasanzwemo mu gitondo cya kare yasinze yarekuye umuziki ari kwiyumvira radiyo ananywa inzoga za Liquor zicururizwamo.

Uyu musore w’imyaka 20 y’amavuko, bikekwa ko yari yagiye kwiba mu kabari ko mu Kagari ka Gacurabwenge muri uyu Murenge wa Byumba.

Uyu musore ubu ucumbikwe n’inzego z’iperereza, bamusanze mu kabari mu gitondo cya hirya y’ejo hashize tariki 23 Nzeri 2024 yahaze agasembuye.

Amakuru atangwa na bamwe mu baturage, avuga ko uyu musore yahengereye nyiri aka kabari witwa Kazungu afunze, agahita yinjiramo agiye kwiba.

Gusa icyamujyanye ntiyagikoze, ahubwo yahise yinywera inzoga, ndetse baza kumusanga muri aka kabari yasinze.

Uyu musore usanzwe avugwako kwiba, bikekwa ko nubundi ari cyo cyari cyamujyanye muri aka kabari, ariko we akavuga ko yari yagiyemo kugira ngo abone aho arambika umusaya.

Yagize ati “Ninjiriye mu bwiherero nshaka aho kuryama kuko ntaho mfite. Kwiba ntabwo nkibikora kuko RIB yigeze kumfunga natwaye ihene ebyiri z’umuturage, icyakora inzoga zo nazinyweye.”

Nyiri aka kabari witwa Muzungu, avuga ko na we amakuru yuko uyu musore bamusanze mu kabari ke, yayamenye ayabwiwe n’abamuhamagaye bamuza iby’uwo babonaga arimo.

Ati “Nibwo naje nsanga harafunze twibaza aho yanyuze biratuyobera. Umuntu umwe ni we wagiye mu bwiherero abona aho yatoboye agera muri parafo, nik o kumenya uko yinjiye.”

Uyu mucuruzi akomeza avuga ko basanze uyu musore ari kwicurangira Radio yumva umuziki, ubundi ari kunywa zimwe mu nzoga zihenze.

Sunday Emmanuel uyobora Umudugudu wa Gacurabwenge uherereyemo aka kabari, yemeje aya makuru, yavuze ko basesenguye uko ibi byabaye, ntakindi cyagenzaga uyu musore atari ukwiba, dore ko muri uyu Mudugudu hagaragaramo urubyiruko rwasaritswe n’ibiyobyabwenge ku buryo binatuma bishora mu ngeso nk’izi z’ubujura kugira ngo babone amafaranga yo kubigura.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four − three =

Previous Post

Umuhanzi Nizzo yatanze umucyo ku mukobwa w’uburanga yagaragaje bamwe bagakeka ko bagiye kurushingana

Next Post

Igisirikare cya Congo gikomeje kwinjirwamo n’urubyiruko ku bwinshi

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Igisirikare cya Congo gikomeje kwinjirwamo n’urubyiruko ku bwinshi

Igisirikare cya Congo gikomeje kwinjirwamo n’urubyiruko ku bwinshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.