Uko byagendekeye uwibiye moto ku nzu y’Imana asanze nyirayo ari gusenga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo w’imyaka 46 wo mu Mujyi wa Kigali yafatanywe moto akekwaho kwiba ku rusengero rwo mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Gicumbi, agahita ayatsa ashaka kuyijyana i Kigali ariko agafatwa atararenga umutaru.

Uyu mugabo witwa Fred yafashwe ku munsi w’Imana ku Cyumweru tariki 05 Gashyantare 2023 nyuma yo kwiba iyo moto ku rusengero ruherereye mu Mudugudu wa Garurabwenge mu Kagari ka Gacurabwenge mu Murenge wa Gacurabwenge.

Izindi Nkuru

Iyi moto yo mu bwoko bwa TVS ifite pulake ya RF 327 X, ni iy’umuturage wari waje gusengera muri uru rusengero agasiga ayiparitse hanze, yasohoka akayibura.

Yahise yitabaza Polisi yo mu Karere ka Gicumbi, ihita itangira ibikorwa byo kuyishakisha nkuko bitangazwa n’ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga.

SP Alex Ndayisenga avuga ko uyu wibwe yatanze amakuru saa yine za mu gitondo, ati “Twahise dutangira gukurikirana no gushakisha hirya no hino, iza gufatirwa mu muhanda Gicumbi-Kigali mu Mudugudu wa Rusumo ku isaha ya saa tanu, itwawe na Kalisa wahise atabwa muri yombi.”

Uyu ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru avuga ko uyu Kalisa akimara gufatwa yemeye ko yari amaze kwiba iriya moto, avuga ko yari afite gahunda yo kujya kugurisha ibyuma byayo bikazashyirwa mu yindi moto.

Uyu wafashwe yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Byumba kugira ngo hakomeze iperereza, naho moto yafashwe isubizwa nyirayo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru