Sunday, May 18, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uko byari byifashe Biden yakira Trump kuva yatorwa n’ibyavugiwe mu kiganiro bagiranye

radiotv10by radiotv10
14/11/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Uko byari byifashe Biden yakira Trump kuva yatorwa n’ibyavugiwe mu kiganiro bagiranye
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden yakiriye muri White House, Donald Trump uherutse gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu, amushimira kuba yaregukanye intsinzi anamwizeza guhererekanya ubutegetsi mu nzira nziza.

Biden na Trump bahuriye muri White House kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ugushyingo, nyuma y’icyumweru kimwe uyu Munyapolitiki w’Umu-Republican yegukanye intsinzi ahigitse Visi Perezida Kamala Harris.

Mu kiganiro cyamaze hafi amasaha abiri, cyari cyanitabiriwe n’abakuriye Guverinoma ya USA, aba banyapolitiki baganiriye ku mutekano w’Igihugu ndetse n’ibibazo biri muri Politiki yacyo.

Uku guhura muri White House kwa Perezida Biden n’uzamusimbura Trump, ni ikimenyetso cya Demokarasi no kwizeza ko guhererekanya ubutegetsi bizakorwa mu nzira nziza, biteganyijwe ku wa 20 Mutarama 2024.

Ubwo Biden yakiraga Trump, yagize ati “Ndagushimiye. Kandi niteguye kuzahererekanya ubutegetsi mu nzira nziza. Urakaza neza.”

Yamwizeje kuzahererekanya neza ubutegetsi

Trump na we mu kumusubiza, yagize ati “Ndagushimiye cyane. Politiki iragoye. Ndetse rimwe na rimwe yagiye izamo ibitari byiza, ariko ubu ibintu biri ku murongo. Ndagushimiye.”

Aba banyapolitiki bagiye bumvikana bahanganye mu bikorwa byo kwiyamamaza, aho Donald Trump wabanje guhangana na Biden atari yaharira Kamala Harris, banahuriye mu kiganiro mpaka, cyaranzwe no kugaragaza intege nke kuri buri umwe.

Trump yakunze gushinja Biden wamusimbuye, kuganisha ahabi Igihugu cyabo, agatuma gisubira inyuma kigatakaza ubudahangarwa, ariko akaba yaragiteje abimukira binjiye ku bwinshi muri USA.

Biden na we yakunze kugaragaza Trump nk’umunyapolitiki uhubuka, utuma demokarasi ikomeza kujegajega, gusa kuri iyi nshuro ubwo bahuragara, bagaragaye imbere y’itangazamakuru, bombi bamwenyurana.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + sixteen =

Previous Post

Perezida Kagame yavuze ko ibyiyemejwe mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe bidakwiye gukomeza kuba amasigarakicaro

Next Post

Hatangajwe igihano cyasabiwe umunyamakurukazi w’i Burundi ukurikiranyweho kwibasira ubusugire bw’Igihugu

Related Posts

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

by radiotv10
17/05/2025
0

Abagize Komisiyo idasanzwe yahawe gusuzuma dosiye yo kwambura ubudagangarwa Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubu...

Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

by radiotv10
16/05/2025
0

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin byarangiye atitabiriye biganiro by’amahoro, byagomba kumuhuza na mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, ahubwo yohereza...

Gen.Muhoozi yahaye gasopo urwego rwamwandikiye ibaruwa rumuha itegeko ku byo aherutse kwigamba

Gen.Muhoozi yahaye gasopo urwego rwamwandikiye ibaruwa rumuha itegeko ku byo aherutse kwigamba

by radiotv10
15/05/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba yavuze ko adashaka kuzongera kubona urwego rumwoherereza ibaruwa ‘y’ubugoryi’, nyuma yuko Komisiyo...

Menya umukinnyi wa mbere wakiriwe na Papa mushya Leo XIV

Menya umukinnyi wa mbere wakiriwe na Papa mushya Leo XIV

by radiotv10
14/05/2025
0

Umushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Leo XIV yakiriye i Vatican umukinnyi wa mbere ku Isi mu mukino...

Hategerejwe igikorwa gishobora kuba amateka mu gushaka umuti w’intambara y’u Burusiya na Ukraine

Hategerejwe igikorwa gishobora kuba amateka mu gushaka umuti w’intambara y’u Burusiya na Ukraine

by radiotv10
14/05/2025
0

Hategerejwe inama izahuriramo Perezida wa Ukrayine, Volodymyr Zelenskyy, na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin bagomba guhurira i Ankara muri...

IZIHERUKA

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho
MU RWANDA

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

by radiotv10
17/05/2025
0

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

17/05/2025
Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

16/05/2025
Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

16/05/2025
Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

16/05/2025
Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

16/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe igihano cyasabiwe umunyamakurukazi w’i Burundi ukurikiranyweho kwibasira ubusugire bw’Igihugu

Hatangajwe igihano cyasabiwe umunyamakurukazi w’i Burundi ukurikiranyweho kwibasira ubusugire bw’Igihugu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.