Sunday, November 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uko byari byifashe Biden yakira Trump kuva yatorwa n’ibyavugiwe mu kiganiro bagiranye

radiotv10by radiotv10
14/11/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Uko byari byifashe Biden yakira Trump kuva yatorwa n’ibyavugiwe mu kiganiro bagiranye
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden yakiriye muri White House, Donald Trump uherutse gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu, amushimira kuba yaregukanye intsinzi anamwizeza guhererekanya ubutegetsi mu nzira nziza.

Biden na Trump bahuriye muri White House kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ugushyingo, nyuma y’icyumweru kimwe uyu Munyapolitiki w’Umu-Republican yegukanye intsinzi ahigitse Visi Perezida Kamala Harris.

Mu kiganiro cyamaze hafi amasaha abiri, cyari cyanitabiriwe n’abakuriye Guverinoma ya USA, aba banyapolitiki baganiriye ku mutekano w’Igihugu ndetse n’ibibazo biri muri Politiki yacyo.

Uku guhura muri White House kwa Perezida Biden n’uzamusimbura Trump, ni ikimenyetso cya Demokarasi no kwizeza ko guhererekanya ubutegetsi bizakorwa mu nzira nziza, biteganyijwe ku wa 20 Mutarama 2024.

Ubwo Biden yakiraga Trump, yagize ati “Ndagushimiye. Kandi niteguye kuzahererekanya ubutegetsi mu nzira nziza. Urakaza neza.”

Yamwizeje kuzahererekanya neza ubutegetsi

Trump na we mu kumusubiza, yagize ati “Ndagushimiye cyane. Politiki iragoye. Ndetse rimwe na rimwe yagiye izamo ibitari byiza, ariko ubu ibintu biri ku murongo. Ndagushimiye.”

Aba banyapolitiki bagiye bumvikana bahanganye mu bikorwa byo kwiyamamaza, aho Donald Trump wabanje guhangana na Biden atari yaharira Kamala Harris, banahuriye mu kiganiro mpaka, cyaranzwe no kugaragaza intege nke kuri buri umwe.

Trump yakunze gushinja Biden wamusimbuye, kuganisha ahabi Igihugu cyabo, agatuma gisubira inyuma kigatakaza ubudahangarwa, ariko akaba yaragiteje abimukira binjiye ku bwinshi muri USA.

Biden na we yakunze kugaragaza Trump nk’umunyapolitiki uhubuka, utuma demokarasi ikomeza kujegajega, gusa kuri iyi nshuro ubwo bahuragara, bagaragaye imbere y’itangazamakuru, bombi bamwenyurana.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + one =

Previous Post

Perezida Kagame yavuze ko ibyiyemejwe mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe bidakwiye gukomeza kuba amasigarakicaro

Next Post

Hatangajwe igihano cyasabiwe umunyamakurukazi w’i Burundi ukurikiranyweho kwibasira ubusugire bw’Igihugu

Related Posts

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
15/11/2025
0

Nyuma y’ibitero by’indege z’intambara, uruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwagabye mu gace ka Mikenke gatuwemo n’abaturage...

Umubyigano w’urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cya Ghana wapfiriyemo bamwe

Umubyigano w’urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cya Ghana wapfiriyemo bamwe

by radiotv10
13/11/2025
0

Ubwo urubyiruko rwinshi rwari ruteraniye kuri sitade El-Wak Sports Stadium i Accra  muri Ghana mu gikorwa cyo kureba abashaka kwinjira...

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

by radiotv10
12/11/2025
0

Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Gisirikare, Col Willy Ngoma yatangaje ibanga iri Huriro ryakoresheje kugira ngo ibice bigaruriye bibone ituze...

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Eng.-Col.Willy Ngoma of M23 clarifies rumors, says FARDC did not retake even a single centimeter

by radiotv10
12/11/2025
0

The spokesperson of M23’s armed wing, Col. Willy Ngoma, revealed the strategy that the alliance used to stabilize areas it...

Tanzania yatangiye kotswa igitutu kubera ababuriye ubuzima mu myigaragambyo

Tanzania yatangiye kotswa igitutu kubera ababuriye ubuzima mu myigaragambyo

by radiotv10
12/11/2025
0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burenganzira bwa Muntu, ryasabye ko hakorwa iperereza ku mpfu z’abantu amagana bivugwa ko bishwe n’inzego...

IZIHERUKA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi
AMAHANGA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
15/11/2025
0

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe igihano cyasabiwe umunyamakurukazi w’i Burundi ukurikiranyweho kwibasira ubusugire bw’Igihugu

Hatangajwe igihano cyasabiwe umunyamakurukazi w’i Burundi ukurikiranyweho kwibasira ubusugire bw’Igihugu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.