Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uko byifashe hagati ya M23 na FARDC muri Masisi ahamaze iminsi rwambikanye

radiotv10by radiotv10
17/01/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Abasirikare 25 ba FARDC bakatiwe igihano kiremereye kubera uko bitwaye imbere ya M23
Share on FacebookShare on Twitter

Mu rugamba ruhanganishije umutwe wa M23 n’igisirikare cya DRC (FARDC) gifatanyije n’imitwe irimo FDLR na Wazalendo, ubu haravugwa agahenge mu bice byose bya Masisi bimaze iminsi birimo imirwano, ariko umutwe wa M23 ukaba ukomeje kwicuma ugana imbere.

Amakuru dukesha ikinyamakuru ACTUALITE.CD cyo muri DRC, avuga ko kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Mutarama 2025, hiriwe agahenge mu bice byose byari bimaze iminsi ari isibaniro ry’imirwano muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Aka gahenge kabonetse mu gihe kuri uyu wa Kane tariki 16 Mutarama 2025, hari hiriwe imirwano ikomeye yari ihuje M23 n’umutwe wa Wazalendo, yanahitanye ubuzima bw’abaturage b’abasivile babiri, abandi bagakomeretswa n’amasasu.

Perezida wa Sosiyete Sivile y’i Masisi, Voltaire Batundi, yatangaje ko aka gahenge kabaye mu gihe uruhande rwa Leta ruri kwisuganya ngo rwuburane imbaraga kuko rushaka kwisubiza ibice byose byigaruriwe na M23 birimo Masisi-Centre na Ngungu.

Yagize ati “Muri iki gitondo, harasa n’ahabonetse agahenge muri Masisi-Centre ariko M23 bakomeje kwigira imbere bagera muri Kami-Lwanguba, Mashaki, Kironge na Busekere. Urebye basa n’abagiye kwigarurira igice kinini cya Buabo ari na ko bakomeza berecyeza Kilambo.”

Voltaire Batundi yakomeje avuga ko abarwanyi ba Wazalendo bo bari mu bice bya Luashi no mu bice bikikije agace ka Kahongole, ugana muri Kahanga na Kasura, mu gihe hari n’abandi barwanyi ba Wazalendo bari mu gace ka Buabo, ndetse ari na bo bakomeje guhangana M23. Ati “Ariko Masisi-Centre iracyari mu biganza bya M23.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × five =

Previous Post

Uko hatahuwe umusore ukekwaho gusambanya abana babiri arusha imyaka 20

Next Post

Menya abayobozi bahawe inshingano mu nzego zitandukanye mu Rwanda

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya abayobozi bahawe inshingano mu nzego zitandukanye mu Rwanda

Menya abayobozi bahawe inshingano mu nzego zitandukanye mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.