• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uko byifashe hagati ya M23 na FARDC muri Masisi ahamaze iminsi rwambikanye

radiotv10by radiotv10
17/01/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Abasirikare 25 ba FARDC bakatiwe igihano kiremereye kubera uko bitwaye imbere ya M23
Share on FacebookShare on Twitter

Mu rugamba ruhanganishije umutwe wa M23 n’igisirikare cya DRC (FARDC) gifatanyije n’imitwe irimo FDLR na Wazalendo, ubu haravugwa agahenge mu bice byose bya Masisi bimaze iminsi birimo imirwano, ariko umutwe wa M23 ukaba ukomeje kwicuma ugana imbere.

Amakuru dukesha ikinyamakuru ACTUALITE.CD cyo muri DRC, avuga ko kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Mutarama 2025, hiriwe agahenge mu bice byose byari bimaze iminsi ari isibaniro ry’imirwano muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Aka gahenge kabonetse mu gihe kuri uyu wa Kane tariki 16 Mutarama 2025, hari hiriwe imirwano ikomeye yari ihuje M23 n’umutwe wa Wazalendo, yanahitanye ubuzima bw’abaturage b’abasivile babiri, abandi bagakomeretswa n’amasasu.

Perezida wa Sosiyete Sivile y’i Masisi, Voltaire Batundi, yatangaje ko aka gahenge kabaye mu gihe uruhande rwa Leta ruri kwisuganya ngo rwuburane imbaraga kuko rushaka kwisubiza ibice byose byigaruriwe na M23 birimo Masisi-Centre na Ngungu.

Yagize ati “Muri iki gitondo, harasa n’ahabonetse agahenge muri Masisi-Centre ariko M23 bakomeje kwigira imbere bagera muri Kami-Lwanguba, Mashaki, Kironge na Busekere. Urebye basa n’abagiye kwigarurira igice kinini cya Buabo ari na ko bakomeza berecyeza Kilambo.”

Voltaire Batundi yakomeje avuga ko abarwanyi ba Wazalendo bo bari mu bice bya Luashi no mu bice bikikije agace ka Kahongole, ugana muri Kahanga na Kasura, mu gihe hari n’abandi barwanyi ba Wazalendo bari mu gace ka Buabo, ndetse ari na bo bakomeje guhangana M23. Ati “Ariko Masisi-Centre iracyari mu biganza bya M23.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − 4 =

Previous Post

Uko hatahuwe umusore ukekwaho gusambanya abana babiri arusha imyaka 20

Next Post

Menya abayobozi bahawe inshingano mu nzego zitandukanye mu Rwanda

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Menya abayobozi bahawe inshingano mu nzego zitandukanye mu Rwanda

Menya abayobozi bahawe inshingano mu nzego zitandukanye mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.