• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uko byifashe hagati ya M23 na FARDC

radiotv10by radiotv10
13/02/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
FARDC yavuze icyo igiye gukora nyuma y’urupfu rw’Umujenerali wayo wivuganywe na M23
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 wafashe agace ka Kalehe Centre kanabarizwamo ibiro Bikuru bya Teritwari ya Kalehe muri Kivu y’Epfo, nyuma y’imirwano yamaze amasaha 48 hagati y’uyu mutwe n’uruhande bahanganye rwa FARDC n’abayifasha.

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo dukesha Ibinyamakuru byo muri iki Gihugu nka ACTUALITE.CD, avuga ko aka gace ka Kalehe Centre kafashwe na M23 kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gashyantare 2025.

Iki gitangazamakuru kibogamira ku butegetsi bwa Kinshasa, gitangaza ko uyu mutwe wa M23 wafashe aka gace nyuma yo kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano kemejwe na EAC na SADC, ukagaba ibitero ku birindiro by’abasirikare ba FARDC biri ahitwa Ihusi.

Iki kinyamakuru kivuga ko nyuma yuko M23 igabye ibyo bitero, habayeho imirwano ikarishye yamaze amasaha 48, ikanasiga umutwe wa M23 wigaruriye ako gace ka Kalehe Centre.

Iki kinyamakuru kandi kivuga ko kuri uyu wa Kabiri, nanone abarwanyi ba M23 bagabye ibitero ku birindiro bya FARDC biri mu gace ka Muhwagwerhe mu kilometero kimwe uvuye Ihusi mu Ntara ya Kivu y’Epfo.

Ni mu gihe umutwe wa M23 ari wo witangarije ubwawo ko utanze agahenge ko kuba uhagaritse imirwano nyuma yuko ufashe umujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru.

Mu matangazo uyu mutwe umaze iminsi ushyia hanze, wakomeje kwamagana ibikorwa by’urugomo n’iby’ubwicanyi biri gukorwa n’uruhande bahanganye bakorera abaturage mu bice byo muri Kivu y’Epfo byumwihariko mu Mujyi wa Bukavu, ndetse ukavuga ko udashobora gukomeza kubirebera.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 5 =

Previous Post

Menya icyatumye urubanza rwa Musenyeri Mugisha ruburanishwa bundi bushya rwari rugeze igihe cy’isomwa

Next Post

Umuhanzi uherutse gutangaza ibyo gutandukana n’umugore we aravugwaho urukundo rwateje impaka

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Umuhanzi uherutse gutangaza ibyo gutandukana n’umugore we aravugwaho urukundo rwateje impaka

Umuhanzi uherutse gutangaza ibyo gutandukana n’umugore we aravugwaho urukundo rwateje impaka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.