Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uko byifashe hagati ya M23 na FARDC

radiotv10by radiotv10
13/02/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
FARDC yavuze icyo igiye gukora nyuma y’urupfu rw’Umujenerali wayo wivuganywe na M23
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 wafashe agace ka Kalehe Centre kanabarizwamo ibiro Bikuru bya Teritwari ya Kalehe muri Kivu y’Epfo, nyuma y’imirwano yamaze amasaha 48 hagati y’uyu mutwe n’uruhande bahanganye rwa FARDC n’abayifasha.

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo dukesha Ibinyamakuru byo muri iki Gihugu nka ACTUALITE.CD, avuga ko aka gace ka Kalehe Centre kafashwe na M23 kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gashyantare 2025.

Iki gitangazamakuru kibogamira ku butegetsi bwa Kinshasa, gitangaza ko uyu mutwe wa M23 wafashe aka gace nyuma yo kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano kemejwe na EAC na SADC, ukagaba ibitero ku birindiro by’abasirikare ba FARDC biri ahitwa Ihusi.

Iki kinyamakuru kivuga ko nyuma yuko M23 igabye ibyo bitero, habayeho imirwano ikarishye yamaze amasaha 48, ikanasiga umutwe wa M23 wigaruriye ako gace ka Kalehe Centre.

Iki kinyamakuru kandi kivuga ko kuri uyu wa Kabiri, nanone abarwanyi ba M23 bagabye ibitero ku birindiro bya FARDC biri mu gace ka Muhwagwerhe mu kilometero kimwe uvuye Ihusi mu Ntara ya Kivu y’Epfo.

Ni mu gihe umutwe wa M23 ari wo witangarije ubwawo ko utanze agahenge ko kuba uhagaritse imirwano nyuma yuko ufashe umujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru.

Mu matangazo uyu mutwe umaze iminsi ushyia hanze, wakomeje kwamagana ibikorwa by’urugomo n’iby’ubwicanyi biri gukorwa n’uruhande bahanganye bakorera abaturage mu bice byo muri Kivu y’Epfo byumwihariko mu Mujyi wa Bukavu, ndetse ukavuga ko udashobora gukomeza kubirebera.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + 15 =

Previous Post

Menya icyatumye urubanza rwa Musenyeri Mugisha ruburanishwa bundi bushya rwari rugeze igihe cy’isomwa

Next Post

Umuhanzi uherutse gutangaza ibyo gutandukana n’umugore we aravugwaho urukundo rwateje impaka

Related Posts

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

by radiotv10
11/07/2025
0

Abacamanza babarirwa hejuru y’ijana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigabije imihanda bajya kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri ishinzwe Imari...

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ubu akaba ari Umujyanama wa...

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

by radiotv10
10/07/2025
0

Ubuyobozi bwa AFC/M23 burashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki Gihugu cye na Repubulika...

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

by radiotv10
09/07/2025
0

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika...

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

by radiotv10
09/07/2025
0

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi uherutse gutangaza ibyo gutandukana n’umugore we aravugwaho urukundo rwateje impaka

Umuhanzi uherutse gutangaza ibyo gutandukana n’umugore we aravugwaho urukundo rwateje impaka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.