Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AGEZWEHO: Uko byifashe i Vatican ku munsi wa gatatu nyuma y’urupfu rwa Papa Francis

radiotv10by radiotv10
23/04/2025
in AMAHANGA
0
AGEZWEHO: Uko byifashe i Vatican ku munsi wa gatatu nyuma y’urupfu rwa Papa Francis
Share on FacebookShare on Twitter

Umubiri w’Umushumba wa Kilziya Gaturika ku Isi Papa Francis, wajyanywe muri Bazirika yitiriwe Mutagatifu Petero i Vatican, aho uzamara iminsi itatu kugeza ashyinguwe, abantu bajya kumusezeraho bwa nyuma.

Papa Francis watabarutse ku wa Mbere wa Pasika tariki 21 Mata 2025, ubu hari gutegurwa imihango yo kumuherekeza bwa nyuma izaba ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru.

Nyuma yuko kuri uyu wa Kabiri umubiri we wari wajyanywe muri Shapele ya Domus Santa Marta iri aho yabaga kuva yagirwa Papa, aho wari wanahawe umugisha.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Mata 2025, umubiri wa Nyirubutungane wimuwe ujyanwa muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero, aho ugomba kumara iminsi itatu, abantu bajya kumusezeraho bwa nyuma.

Umuhango wo kujyana uyu mubiri we, waherekejwe n’umutambagiro wayobowe na Karidinali Camerlengo Kevin Joseph Farrell, wahawe inshingano zo kuyobora ibikorwa byo kuzashyingura Nyirubutungane, n’ibikorwa byo gushaka uzamusimbura bizaba mu byumweru bicye biri imbere.

Ubu, umubiri wa Papa Francis uri mu isanduku yashyizwe kuri Alitari, ahantu hafatwa nk’ahatagatifu cyane, ari na ho hari imva ya Mutagatifu Petero wabaye Papa wa Mbere.

Abakalidinari baturutse mu bice binyuranye by’Isi, bakikije isansuku irimo umubiri wa Papa Francis bamuha icyubahiro. Ibi birakurikirwa no kuba abakristu baza gusezera bwa nyuma kuri nyakwigendera.

Iyi bazilika yajyanywemo umubiri wa nyakwigendera Nyirubutungane Papa Francis, ifungurwa guhera saa tanu z’amanywa kugeza saa sita zo muri iki Gihugu, kuri uyu wa Gatatu ndetse no guhera saa moya kugeza saa sita z’ijoro guhera ku wa Kane no ku wa Gatanu, aho abantu bazajya bajya kumusezera bwa nyuma.

Ni mu gihe abantu benshi bari bategerereje mu mbuga y’iyi Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Petero, kugira ngo bajye gusezera bwa nyuma kuri Nyirubutungane.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + ten =

Previous Post

Hatangajwe icyemezo kizagira ingaruka kuri benshi kigiye gufatwa cyaturutse ku byemejwe na Trump

Next Post

Hibukijwe ikizwi mu mateka mabi y’ibyabaye mu Rwanda cyanatije umurindi Jenoside muri Gisagara

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hibukijwe ikizwi mu mateka mabi y’ibyabaye mu Rwanda cyanatije umurindi Jenoside muri Gisagara

Hibukijwe ikizwi mu mateka mabi y'ibyabaye mu Rwanda cyanatije umurindi Jenoside muri Gisagara

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.