Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko byifashe nonaha i Rubavu nyuma y’umunsi muremure n’i Goma aho M23 na FARDC rukigeretse

radiotv10by radiotv10
28/01/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Uko byifashe nonaha i Rubavu nyuma y’umunsi muremure n’i Goma aho M23 na FARDC rukigeretse
Share on FacebookShare on Twitter

Mu bice binyuranye mu Karere ka Rubavu byegereye aho u Rwanda rugabanira na Repubulika Iharanira Demokarari ya Congo, abaturage n’ubundi bakomeje kumva urusaku rw’amasasu avugira hakurya i Goma ahari urugamba ruhanganishije umutwe wa M23 na FARDC ifatanyije n’impande zimaze igihe mu mikoranire.

Itsinda ry’abanyamakuru ba RADIOTV10 ryerecyeje muri aka Karere ka Rubavu, riravuga ko mu masaha yo mu gitondo cya kare kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Mutarama 2025, hongeye kumvikana urusaku rw’amasasu.

Umunyamakuru Ntambara Garleon, avuga ko kuva mu ma saa cyenda n’igice z’ijoro hatangiye kumvikana amasasu yoroheje, ariko ko byageze sa kumi n’ebyiri za mu gitondo urusaku rw’amasasu rukaza kwiyongera, kuko hatangiye kumvikana ibisasu n’ibibunda bya rutura.

Uru rusaku r’amasasu aremereye rwakomeje kumvikana kugeza saa tatu zo muri iki gitondo, aho i Goma, impande zihanganye zakomeje gukozanyaho, ndetse abari mu Rwanda batangiye kubona ibyotsi byinshi bizamuka mu kirere cyo mu Mujyi wa Goma.

Umujyi wa Gisenyi wo wari utuje cyane, kuko nta baturage bacaracaraga, dore ko benshi bari bifungiranye mu nzu, banga ko bagirwaho ingaruka n’ibisasu byagwa mu Rwanda nk’uko byagenze ejo hashize.

Bamwe mu baturage baganirije abanyamakuru bacu, bavuga ko babyukijwe n’uru rusaku rw’amasasu, mu gihe baryamye rusa nk’urwagabanutse.

Aba baturage, bavuga ko nubwo hakurya i Goma hakomeje kumvikana amasasu, ariko atari menshi cyangwa ngo abe aremereye nk’uko byari bimeze ejo hashize ku wa Mbere.

Bavuga ko ubu bafashe icyemezo cyo kuguma mu ngo zabo, kuko ejo hashize hari abaturage bitabye Imana bazize aya masasu yaraswaga n’igisirikare cya DRC (FARDC) gifatanyije n’umutwe wa FDLR.

Itsinda ry’abanyamakuru kandi ryerecyeje ku mupaka muto uzwi nka Petite Barrière, aharamutse humvikana urusaku rw’amasasu yarasirwaga hakurya mu mujyi wa Goma.

Ni mu gihe kandi muri iki gitondo, abanyekongo benshi bakomeje guhungira mu Rwanda, aho bari kwakirwa n’inzego z’u Rwanda zihita zibereka aho baba bagiye gucumbikirwa.

Inzego z’Umutekano z’u Rwanda, na zo zihagaze bwuma, byumwihariko ingabo z’u Rwanda, zirinda ku mupaka uhuza iki Gihugu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

UPDATE: Saa yine n’igice (10:30′): Umunyamakuru wa RADIOTV10 aravuga ko mu masaha ya saa yine n’igice, urusaku rw’amasasu rwatangiye gucyendera, aho humvikanaga amasasu atari menshi kandi ataremereye.

Nyuma yuko urusaku rw’amasasu rusa n’urugabanutse, abaturage bo mu Mujyi wa Gisenyi batangiye kuva mu ngo zabo, bajya mu mirimo yabo isanzwe, abandi bajya guhaha.

I Goma ho bite?

Abari mu mujyi wa Goma, na bo bavuga ko kuri uyu wa Kabiri babyukiye ku rusaku rw’amasasu, ndetse ko bo kugeza ubu benshi bari kuwuvamo bahungira mu Rwanda.

Muri uyu mujyi wa Goma, aho ibikorwa byose byahagaze, nta bantu bacaracara, ndetse bamwe batahunze bifungiranye mu nzu, no mu ngo zabo kugira ngo birinde ingaruka zababaho z’imirwano iri kuba.

Impande zihanganye zo zirakomeje, ndetse amakuru ava muri uyu Mujyi wa Goma, avuga ko FARDC yisubije Ishami rya Radiyo na Televiziyo by’Igihugu (RTNC) rya Goma, ryari ryafashwe n’umutwe wa M23.

Amakuru avuga ko FARDC yisubije iki gitangazamakuru mu mirwano ikarishye yabaye mu ijoro ryacyeye, nyuma y’amasaha macye iki kigo kigenzurwa na M23, ariko imirimo y’iki gitangazamakuru ikaba yahagaze.

Ingabo ziyambajwe n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, zirimo iza Afurika y’Epfo n’iza Tanzania, ziri mu butumwa bwa SAMIDRC zakomeje guhangana n’abarwanyi b’umutwe wa M23, na zo zagiye zicika intege uko urugamba rwagiye rukara, ndetse zimwe zikaba zamanitse amaboko zerecyeza ku Kibuga cy’indege cya Goma.

Abandi basirikare bane ba Afurika y’Epfo, na bo bahuye kuri uru rugamba, baje bakurikira abandi baherutse kugwa muri iyi mirwano, aho ubu habarwa abagera mu icyenda bayisizemo ubuzima mu cyumweru kimwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × five =

Previous Post

Hategerejwe ijambo Tshisekedi ageza ku Banyekongo nyuma yo guhura n’abayobora Inzego zikomeye mu Gihugu

Next Post

Amakuru agezweho ku Munyamabanga w’Ishyaka riyoboye u Burundi wajyanywe igitaraganya kuvurirwa i Nairobi

Related Posts

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo Zihora ziteguye Gutaba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force-EASF), zagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije...

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugabo n’umugore we bo mu Mujyi wa Kigali, bamaranye itanu babana, umwe afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA undi atabufite,...

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

by radiotv10
23/01/2026
0

Abo mu Mirenge ya Kivumu na Kigeyo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko ubujura bubarembeje nyamara ngo ubuyobozi bukaba bubirebera...

Abadepite babajije Abayobozi muri Minisiteri iherezo ry’ikibazo cyavuzwe kenshi mu buhinzi bw’u Rwanda

Abadepite babajije Abayobozi muri Minisiteri iherezo ry’ikibazo cyavuzwe kenshi mu buhinzi bw’u Rwanda

by radiotv10
23/01/2026
0

Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere n’Uburinganire bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, babajije Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, iherezo ry’ikibazo cy'ibyumba bikonjesha umusaruro...

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

by radiotv10
22/01/2026
0

Umunyamakuru Sylivanus Karemera wamaze igihe akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru akaza guhagarikirwa rimwe n’abandi benshi bagikoragamo, yahawe inshingano mu buyobozi bw’ikindi...

IZIHERUKA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika
AMAHANGA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

23/01/2026
Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

23/01/2026
Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

23/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

23/01/2026
Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru agezweho ku Munyamabanga w’Ishyaka riyoboye u Burundi wajyanywe igitaraganya kuvurirwa i Nairobi

Amakuru agezweho ku Munyamabanga w’Ishyaka riyoboye u Burundi wajyanywe igitaraganya kuvurirwa i Nairobi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.