Sunday, November 9, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko byifashe nonaha i Rubavu nyuma y’umunsi muremure n’i Goma aho M23 na FARDC rukigeretse

radiotv10by radiotv10
28/01/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Uko byifashe nonaha i Rubavu nyuma y’umunsi muremure n’i Goma aho M23 na FARDC rukigeretse
Share on FacebookShare on Twitter

Mu bice binyuranye mu Karere ka Rubavu byegereye aho u Rwanda rugabanira na Repubulika Iharanira Demokarari ya Congo, abaturage n’ubundi bakomeje kumva urusaku rw’amasasu avugira hakurya i Goma ahari urugamba ruhanganishije umutwe wa M23 na FARDC ifatanyije n’impande zimaze igihe mu mikoranire.

Itsinda ry’abanyamakuru ba RADIOTV10 ryerecyeje muri aka Karere ka Rubavu, riravuga ko mu masaha yo mu gitondo cya kare kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Mutarama 2025, hongeye kumvikana urusaku rw’amasasu.

Umunyamakuru Ntambara Garleon, avuga ko kuva mu ma saa cyenda n’igice z’ijoro hatangiye kumvikana amasasu yoroheje, ariko ko byageze sa kumi n’ebyiri za mu gitondo urusaku rw’amasasu rukaza kwiyongera, kuko hatangiye kumvikana ibisasu n’ibibunda bya rutura.

Uru rusaku r’amasasu aremereye rwakomeje kumvikana kugeza saa tatu zo muri iki gitondo, aho i Goma, impande zihanganye zakomeje gukozanyaho, ndetse abari mu Rwanda batangiye kubona ibyotsi byinshi bizamuka mu kirere cyo mu Mujyi wa Goma.

Umujyi wa Gisenyi wo wari utuje cyane, kuko nta baturage bacaracaraga, dore ko benshi bari bifungiranye mu nzu, banga ko bagirwaho ingaruka n’ibisasu byagwa mu Rwanda nk’uko byagenze ejo hashize.

Bamwe mu baturage baganirije abanyamakuru bacu, bavuga ko babyukijwe n’uru rusaku rw’amasasu, mu gihe baryamye rusa nk’urwagabanutse.

Aba baturage, bavuga ko nubwo hakurya i Goma hakomeje kumvikana amasasu, ariko atari menshi cyangwa ngo abe aremereye nk’uko byari bimeze ejo hashize ku wa Mbere.

Bavuga ko ubu bafashe icyemezo cyo kuguma mu ngo zabo, kuko ejo hashize hari abaturage bitabye Imana bazize aya masasu yaraswaga n’igisirikare cya DRC (FARDC) gifatanyije n’umutwe wa FDLR.

Itsinda ry’abanyamakuru kandi ryerecyeje ku mupaka muto uzwi nka Petite Barrière, aharamutse humvikana urusaku rw’amasasu yarasirwaga hakurya mu mujyi wa Goma.

Ni mu gihe kandi muri iki gitondo, abanyekongo benshi bakomeje guhungira mu Rwanda, aho bari kwakirwa n’inzego z’u Rwanda zihita zibereka aho baba bagiye gucumbikirwa.

Inzego z’Umutekano z’u Rwanda, na zo zihagaze bwuma, byumwihariko ingabo z’u Rwanda, zirinda ku mupaka uhuza iki Gihugu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

UPDATE: Saa yine n’igice (10:30′): Umunyamakuru wa RADIOTV10 aravuga ko mu masaha ya saa yine n’igice, urusaku rw’amasasu rwatangiye gucyendera, aho humvikanaga amasasu atari menshi kandi ataremereye.

Nyuma yuko urusaku rw’amasasu rusa n’urugabanutse, abaturage bo mu Mujyi wa Gisenyi batangiye kuva mu ngo zabo, bajya mu mirimo yabo isanzwe, abandi bajya guhaha.

I Goma ho bite?

Abari mu mujyi wa Goma, na bo bavuga ko kuri uyu wa Kabiri babyukiye ku rusaku rw’amasasu, ndetse ko bo kugeza ubu benshi bari kuwuvamo bahungira mu Rwanda.

Muri uyu mujyi wa Goma, aho ibikorwa byose byahagaze, nta bantu bacaracara, ndetse bamwe batahunze bifungiranye mu nzu, no mu ngo zabo kugira ngo birinde ingaruka zababaho z’imirwano iri kuba.

Impande zihanganye zo zirakomeje, ndetse amakuru ava muri uyu Mujyi wa Goma, avuga ko FARDC yisubije Ishami rya Radiyo na Televiziyo by’Igihugu (RTNC) rya Goma, ryari ryafashwe n’umutwe wa M23.

Amakuru avuga ko FARDC yisubije iki gitangazamakuru mu mirwano ikarishye yabaye mu ijoro ryacyeye, nyuma y’amasaha macye iki kigo kigenzurwa na M23, ariko imirimo y’iki gitangazamakuru ikaba yahagaze.

Ingabo ziyambajwe n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, zirimo iza Afurika y’Epfo n’iza Tanzania, ziri mu butumwa bwa SAMIDRC zakomeje guhangana n’abarwanyi b’umutwe wa M23, na zo zagiye zicika intege uko urugamba rwagiye rukara, ndetse zimwe zikaba zamanitse amaboko zerecyeza ku Kibuga cy’indege cya Goma.

Abandi basirikare bane ba Afurika y’Epfo, na bo bahuye kuri uru rugamba, baje bakurikira abandi baherutse kugwa muri iyi mirwano, aho ubu habarwa abagera mu icyenda bayisizemo ubuzima mu cyumweru kimwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + 9 =

Previous Post

Hategerejwe ijambo Tshisekedi ageza ku Banyekongo nyuma yo guhura n’abayobora Inzego zikomeye mu Gihugu

Next Post

Amakuru agezweho ku Munyamabanga w’Ishyaka riyoboye u Burundi wajyanywe igitaraganya kuvurirwa i Nairobi

Related Posts

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi...

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

by radiotv10
08/11/2025
0

Nteziryimana Alfred w’imyaka 70 wari utuye mu mudugudu wa Rwahi mu kagari ka Gatsiro mu murenge wa Gihundwe yasanzwe mu...

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
08/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu Mirenge ya Muyira na Kigoma mu karere ka Nyanza bavuga ko hashize umwaka urenga babariwe agaciro...

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

by radiotv10
07/11/2025
0

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Felix Namuhoranye, yifashishije ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamuhamagaye kuri telefone saa cyenda z’ijoro, yavuze...

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

by radiotv10
07/11/2025
0

Abafite ibikorwa by’ubucuruzi mu Murenge wa Kibungo bakorera mu nzu z’Akarere kabo ka Ngoma, bavuga ko zisa nabi, ku buryo...

IZIHERUKA

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri
MU RWANDA

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

08/11/2025
Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

08/11/2025
Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

08/11/2025
Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

07/11/2025
Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

07/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru agezweho ku Munyamabanga w’Ishyaka riyoboye u Burundi wajyanywe igitaraganya kuvurirwa i Nairobi

Amakuru agezweho ku Munyamabanga w’Ishyaka riyoboye u Burundi wajyanywe igitaraganya kuvurirwa i Nairobi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.