• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru agezweho ku Munyamabanga w’Ishyaka riyoboye u Burundi wajyanywe igitaraganya kuvurirwa i Nairobi

radiotv10by radiotv10
28/01/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Amakuru agezweho ku Munyamabanga w’Ishyaka riyoboye u Burundi wajyanywe igitaraganya kuvurirwa i Nairobi
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi CNDD-FDD, Révérien Ndikuriyo uherutse kujyanwa i Nairobi muri Kenya kuvurizwayo, yongeye gusubira muri Coma nyuma yuko yari yatangiye koroherwa, ndetse abo mu muryango we baravuga ko bamaze kwiheba kuko arembye cyane.

Ni amakuru dukesha ikinyamakuru SOS Médias Burundi gikorera mu Gihugu cy’u Burundi, cyari giherutse no gutangaza inkuru yuko Révérien Ndikuriyo yoherejwe i Nairobi igitaraganya ubwo ubuzima bwe bwari buri hagati y’urupfu n’umupfumu.

Iki kinyamakuru kivuga ko Révérien Ndikuriyo yasubiye muri coma kuva mu mpera z’icyumweru gishize, nyuma yuko yari yatangiye kugaragaza ibimenyetso byo koroherwa, aho arwariye mu Bitaro Bikuru bya kaminuza bizwi nka Aga Khan by’i Nairobi.

Umwe mu bo mu muryango we wa hafi, yabwiye iki kinyamakuru SOS Médias Burundi, ati “Ararembye cyane. Yari yavuye muri Coma, ariko yayisubiyemo ku Cyumweru.”

Iki kinyamakuru kandi kivuga ko Abarundi bari i Nairobi, bangiwe kujya gusura uyu mwene wabo akaba n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka riri ku butegetsi bw’Igihugu cyabo.

Abahaye amakuru SOS Médias Burundi bose bahuriza ku kuba “Ubuzima bw’Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD, bwarushijeho guteza impungenge ku Cyumweru.”

Uwo mu muryango w’uyu munyapolitiki, yagize ati “Dutegereje icyo imbaraga z’Imana zakora, kuko twe twamaze kwiheba.”

Ni mu gihe kandi abakomeye muri iri shyaka rya CNDD-FDD, na bo bakomeje kuba mu rujijo kuko batari kubwirwa amakuru y’uyu muyobozi wabo.

Umwe yagize ati “Njye ndanakeka ko yaba yaritabye Imana, ariko abakada bo hejuru mu ishyaka, bakaba bategereje igihe gikwiye cyo kubitangaza.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × four =

Previous Post

Uko byifashe nonaha i Rubavu nyuma y’umunsi muremure n’i Goma aho M23 na FARDC rukigeretse

Next Post

UPDATE: Umubare w’Abaturarwanda bahitanywe n’ibisasu byarasiwe muri Congo wiyongereye

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
UPDATE: Umubare w’Abaturarwanda bahitanywe n’ibisasu byarasiwe muri Congo wiyongereye

UPDATE: Umubare w’Abaturarwanda bahitanywe n’ibisasu byarasiwe muri Congo wiyongereye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.