Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko hafashwe abagore barimo umukecuru bagendaga basabiriza ariko bafite ikindi kibagenza

radiotv10by radiotv10
30/09/2025
in MU RWANDA
0
Uko hafashwe abagore barimo umukecuru bagendaga basabiriza ariko bafite ikindi kibagenza
Share on FacebookShare on Twitter

Abagore babiri barimo umukecucu w’imyaka 70 bafatiwe mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, bamaze kwanura imyenda y’umuturage wari wayanitse, aho aba bafashwe bari mu bamaze iminsi bagendagenda mu ngo basabiriza, ariko n’icyo babonye hafi aho bakagihitana.

Aba bafashwe, barimo umwe witwa Mukarishiri w’imyaka 70 na mugenzi we Nyirangirimana; bombi bo mu Murenge wa Gihundwe, mu gihe uwo bari bibiye imyenda ari uwo mu Mudugudu wa Kabeza mu Kagari ka Kamashangi mu Murenge wa Kamembe.

Muri aka gace hamaze iminsi havugwa ubujura bukorwa n’abantu biganjemo abagore birirwa bagendagenda mu ngo z’abaturage bitwaje gusabiriza ariko bafite intego yo kwiba.

Uwitwa Muhutukazi Jeannine wibwe n’aba bafashwe, yavuze ko yari yagiye ku isoko yagaruka agasanga imyenda yari yanitse mu rugo itagihari, agahita atangira gushakisha, akagera mu kabari kari hafi aho ari bwo yahasangaga abagore babiri bafite imyenda bazingazinze, babasaka bagasanga ari iye.

Yagize ati “Nkihagera nabuze imyenda nari nsize nanitse maze kuyimesa, nibuka ko hano hamaze iminsi haca abana, abakobwa bakuru n’abagore barimo abakecuru basabiriza, nkumva abo biba, nkurikije n’abagore bafatanwa imyenda, inkweto n’ibindi baba bavuga ko bacuruza ibyibwe, ntangira gushakisha.”

Aba bagore si bo ba mbere bafashwe kuko no mu minsi ishize hari umugore uherutse kuhafatirwa na we wagendaga yitwaje umwana we amusabira ubufasha, ariko agenzwa no kwiba.

Umwe mu baturage yagize ati “Bafatiwe mu Kagari ka Cyangugu bari hamwe basabiriza, bafatanwa imyenda, amashuka n’ibindi by’agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ari hejuru y’ibihumbi mirongo itanu.”

Ingabire Joyeux uyobora Umurenge wa Kamembe, yavuze ko ingeso yo gusabiriza ivugwa mu bagore, aboneraho gusaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ku bantu bakora nk’ibi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + 14 =

Previous Post

Amakuru mashya: U Rwanda rubaye urwa mbere muri Afurika rusinyanye amasezerano n’amakipe abiri ya NBA na NFL

Next Post

Eng.-Visit Rwanda partners with LA Clippers and LA Rams in historic U.S. sports sponsorships

Related Posts

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusaza w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, wakoraga akazi ko gucukura imva, bamusanze ku nzira...

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

by radiotv10
10/11/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bahawe amatara akoresha imirasire y’izuba, nyuma...

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

Ikigo gisuzuma ubuziranenge bw'Ibinyabiziga by’umwihariko ibirimo moto zidakoresha amashanyarazi zizajya zipimwa imyuka zisohora, kigiye gutangira gukora, kikaba giherereye mu Murenge...

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

In today’s fast-changing world, having a degree alone isn’t enough. Many opportunities require practical skills that schools don’t always teach....

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Eng.-Visit Rwanda partners with LA Clippers and LA Rams in historic U.S. sports sponsorships

Eng.-Visit Rwanda partners with LA Clippers and LA Rams in historic U.S. sports sponsorships

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.