Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru mashya: U Rwanda rubaye urwa mbere muri Afurika rusinyanye amasezerano n’amakipe abiri ya NBA na NFL

radiotv10by radiotv10
29/09/2025
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Amakuru mashya: U Rwanda rubaye urwa mbere muri Afurika rusinyanye amasezerano n’amakipe abiri ya NBA na NFL
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda rwatangaje ko rwasinyanye amasezerano y’imikoranire muri gahunda ya Visit Rwanda n’amakipe abiri y’i Los Angeles arimo LA Clippers ikina muri Shampiyona ya mbere ku Isi muri Basketball NBA, ndetse na Los Angeles Rams ikina NFL (National Football League ).

Aya masezerano u Rwanda rwagiranye n’amakipe abiri ari yo LA Clippers (NBA) na Los Angeles Rams (NFL), atumye u Rwanda ruba urwa mbere ku Mugabane wa Afurika rugiranye amasezerano y’ubukerarugendo muri NBA na NFL.

RDB itangaza ko aya masezerano azatuma gahunda ya Visit Rwanda irushaho kugera kure, aho igihe no kugera muri Siporo yo muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Ni mu gihe iyi gahunda yari isanzwe yamamazwa n’amakipe yo mu mupira w’amaguru, ari yo Arsenal, Paris Saint-Germain (PSG), na Atlético de Madrid, ndetse n’imikoranire FC Bayern Munich.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika avuga kuri aya masezerano mashya mu mikoranire n’amakipe y’i Los Angeles, yatekerejwe kubera uruhare siporo igira mu guhuza abantu benshi no kwamamaza mu buryo bworoshye.

Ati “Binyuze mu mikoranire na LA Clippers na LA Rams, u Rwanda na Los Angeles bishyize hamwe mu guteza imbere imikino. Iyi gahunda izadufasha kumenyekanisha ubwiza bw’umwimerere w’u Rwanda n’urusobe rw’ibinyabuzima rudasanzwe ku baturage ba Los Angeles ndetse n’abafana ba NBA na NFL aho bari hose.”

RDB ivuga ko ubukerarugendo bw’u Rwanda bwarwinjirije Miliyoni US$ 650M mu mwaka wa 2024, kandi ko intego ari ukugera kuri Miliyari US$ 1B muri 2029.

Visit Rwanda igiye kugaragara muri NBA
No muri NFL

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − 9 =

Previous Post

AFC/M23 irashinja FARDC umugambi mubisha nyuma y’igikorwa cyahungabanyije imibereho y’abaturage

Next Post

Uko hafashwe abagore barimo umukecuru bagendaga basabiriza ariko bafite ikindi kibagenza

Related Posts

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusaza w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, wakoraga akazi ko gucukura imva, bamusanze ku nzira...

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

by radiotv10
10/11/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bahawe amatara akoresha imirasire y’izuba, nyuma...

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

Ikigo gisuzuma ubuziranenge bw'Ibinyabiziga by’umwihariko ibirimo moto zidakoresha amashanyarazi zizajya zipimwa imyuka zisohora, kigiye gutangira gukora, kikaba giherereye mu Murenge...

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

In today’s fast-changing world, having a degree alone isn’t enough. Many opportunities require practical skills that schools don’t always teach....

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko hafashwe abagore barimo umukecuru bagendaga basabiriza ariko bafite ikindi kibagenza

Uko hafashwe abagore barimo umukecuru bagendaga basabiriza ariko bafite ikindi kibagenza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.