Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AFC/M23 irashinja FARDC umugambi mubisha nyuma y’igikorwa cyahungabanyije imibereho y’abaturage

radiotv10by radiotv10
29/09/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
AFC/M23 irashinja FARDC umugambi mubisha nyuma y’igikorwa cyahungabanyije imibereho y’abaturage
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo riravuga ko uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo FRDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi, basenye ikiraro cyo muri Teritwri ya Walikare, bikabangamira urujya n’uruza rw’abaturage, kandi ko ari umugambi wateguwe wo gushyira mu kaga abaturage no kubicisha inzara.

Ibi byatangajwe na AFC/M23 mu itangazo yashyize hanze kuri iki Cyumweru tariki 28 Nzeri 2025, rigamije gukomeza kwamagana ibikorwa biriho bikorwa n’uruhande bahanganye bigira ingaruka kuri rubanda.

Iri Huriro ritangira rivuga ko Ubutegetsi bwa DRC bukomeje kurenga ku biganiro by’amahoro by’i Doha n’imyanzuro yagiye ifatirwamo irimo iyo guhagarika imirwano.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, rigira riti “Kuri iki Cyumweru tariki 28 Nzeri 2025, uruhande rwishyize hamwe rw’Ubutegetsi bwa Kinshasa rugizwe na FARDC, FDLR, Mai-Mai WAZALENDO, abacancuro n’igisirikare cy’u Burundi (FDNB), rwasenye ikiraro Vital cya Mpeti muri Teritwari ya Walikare.”

Lawrence Kanyuka akomeza avuga ko iki gikorwa ari kimwe mu mugambi w’ubutegetsi bwa Kinshasa, wo kwangiza ibikorwa remezo bifitiye akamaro Abanyekongo bisanzwe bigira uruhare mu rujya n’uruza no guhuza abo mu duce tumwe n’utundi, ndetse binagamije kubabuza kubasha kugera ku mitungo yabo y’ingenzi.

Ati “Uyu mugambi wo gusenya ibikorwa remezo by’ingenzi by’Abaturage b’Abanyekongo, byakozwe mu mugambo wateguwe, ugamije gushyira mu kato abaturage b’abasivile, no kuburizamo urujya n’uruza rw’abaturage n’ibyabo.”

Iri Huriro AFC/M23 rivuga ko “Rifata ibi bikorwa nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu bigamije kwicisha inzara abaturage b’inzirakarengane.”

Iri huriro rihamagarira Umuryango mpuzamahanga kumenya ibiriho bikorerwa muri Uvira, rikavuga ko ridashobora kubyihanganira, ahubwo ko rigikomeye ku ntego yaryo yo kurinda abaturage b’abasivile, kandi ko nk’uko ryakunze kubivuga rizajya rijya kuburizamo ibyo bikorwa ku isoko y’aho bitegurirwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × five =

Previous Post

Mu butumwa bw’imbamutima icyamamare Lewis Hamilton yagaragaje agahinda kenshi yatewe n’urupfu rw’imbwa ye

Next Post

Amakuru mashya: U Rwanda rubaye urwa mbere muri Afurika rusinyanye amasezerano n’amakipe abiri ya NBA na NFL

Related Posts

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

by radiotv10
10/11/2025
0

Pariki yo mu Kibaya cya N’Sele izwi cyane i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, isanzwe ari iya Joseph...

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

by radiotv10
10/11/2025
0

Leta ya Tanzania yagejeje mu nkiko abantu amagana ibarega icyaha cya gucura umugambi wo kugambanira Igihugu, nyuma y’imyigaragambyo yabaye mu...

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

by radiotv10
10/11/2025
0

Colonel Fureko usanzwe akomoka mu Banyamulenge ukorana n’Umutwe wa Wazalendo na FARDC guhangana na AFC/M23, yatawe muri yombi anakorerwa iyicarubozo...

Umusirikare mu gisirikare cya Congo yishwe nyuma yo gushaka kwivugana komanda we

Umusirikare mu gisirikare cya Congo yishwe nyuma yo gushaka kwivugana komanda we

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusirikare mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bivugwa ko yari yasinze, yishwe nyuma yo gushaka kwivugana umukuriye,...

Imyitwarire y’Igisirikare cy’u Burundi ikomeje guteza impungenge ku Banyamulenge muri Congo

Imyitwarire y’Igisirikare cy’u Burundi ikomeje guteza impungenge ku Banyamulenge muri Congo

by radiotv10
10/11/2025
0

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kohereza abandi basirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byumwihariko muri Kivu y’Epfo, aho bivugwa ko...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya: U Rwanda rubaye urwa mbere muri Afurika rusinyanye amasezerano n’amakipe abiri ya NBA na NFL

Amakuru mashya: U Rwanda rubaye urwa mbere muri Afurika rusinyanye amasezerano n’amakipe abiri ya NBA na NFL

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.