• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko hakozwe operasiyo yafatiwemo ibilo 279 by’inyama zitazwi inkomoko

radiotv10by radiotv10
28/08/2023
in MU RWANDA
0
Uko hakozwe operasiyo yafatiwemo ibilo 279 by’inyama zitazwi inkomoko
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi yafashe ibilo 279 by’inyama zacuruzwaga mu buryo butemewe, kuko abazifatanywe batabasha kugaragaza inkomoko yazo.

Izi nyama zafashwe mu byiciro bibiri, kuko habanje gufatwa ibilo 99, byafatanywe abantu batatu mu Kagari ka Muganza mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye, yagize ati “Nyuma y’amakuru twahawe n’umuturage ko hari inyama zizanywe aho bariya bagabo uko ari batatu bacururizaga, zitwawe kuri moto mu buryo butujuje ubuziranenge, abapolisi berekeje aho bacururiza, babasangana ibilo 99 by’inyama zidafitiwe ibyangombwa, hatagaragazwa n’inkomoko yazo, niko guhita bafatwa.”

Aba bantu bafashwe mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 25 Kanama 2023, baje gukurikirwa n’abandi babiri bafatiwe mu Kagari ka Sheli mu Murenge wa Rugarika, bo bafashwe ku mugoroba wo kuri uwo munsi.

Aba babiri bo bafatanywe ibilo 180 babitwaye mu modoka bari mu muhanda uva mu Karere ka Muhanga werecyeza mu Mujyi wa Kigali.

SP Emmanuel Habiyaremye yakomeje avuga kandi ko ahagana saa cyenda z’umugoroba “ubwo abapolisi bari mu kazi mu muhanda uva i Muhanga werekeza mu Mujyi wa Kigali, mu Mudugudu wa Ntebe, haje gufatirwa imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Carina yari irimo abantu babiri, bayisatse basangamo Kgs 180 batari bafitiye ibyangombwa.”

Polisi ivuga ko aba bafatiwe mu modoka, bisobanuye bavuga ko bari bavanye izo nyama mu Karere ka Muhanga bazishyiriye abakiliya mu Mujyi wa Kigali, ariko ntibabasha kuvuga imyirondoro y’abo bari bazishyiriye ndetse ntibanasobanure uburyo babonagamo izo nyama.

ICYO AMATEGEKO N’AMABWIRIZA BIVUGA

Amabwiriza N˚ DGO/REG/003 yo kuwa 25/04/2022 agenga ubucuruzi bw’inyama mu Rwanda mu ngingo yayo ya 5, avuga ko; umucuruzi uwo ari we wese wifuza gukora ubucuruzi bugengwa n’aya mabwiriza agomba kubanza kubiherwa uruhushya n’Urwego ngenzuramikorere.

Iteka rya Minisitiri n°013/11.30 ryo ku wa 18/11/2010 ryerekeye itwarwa n’icuruzwa ry’inyama mu ngingo ya 2 havuga ko gutwara inyama mbisi zikonjesheje zigenewe kuribwa bigomba gukorwa ku buryo zitagaragarira abahisi n’abagenzi, zigomba kuba zitwikiriyeneza kandi zikarindwa izuba, imvura, ibyondo, umukungugun’amasazi

Ingingo ya 3 y’iri teka ivuga ko Itwarwa mu binyabiziga ry’inyama mbisi, zikonjesheje zidapfunyitse rikorwa hakoreshejwe ibinyabiziga bipfutse kandi igice izo nyama zitwarwamo kitagira aho gihurira n’umushoferi. Aho inyama zitwarwa hagomba kuba hashashemo ibyuma bikoze muri “zinc” cyangwa ikintu cyose kitagwa umugese.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − six =

Previous Post

Umutoza wa Rayon nyuma yo kwenda gufatana mu mashati n’umukinnyi aravugwaho indi myitwarire inengwa

Next Post

Zimbabwe: Mu mujinya w’umuranduranzuzi utemera ibyavuye mu matora ya Perezida yatangaje ibiteza impaka

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
Zimbabwe: Mu mujinya w’umuranduranzuzi utemera ibyavuye mu matora ya Perezida yatangaje ibiteza impaka

Zimbabwe: Mu mujinya w'umuranduranzuzi utemera ibyavuye mu matora ya Perezida yatangaje ibiteza impaka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.