Friday, November 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko hatahuwe umukobwa ukekwaho kwihekura wabyaye umwana agahita amuta mu musarani

radiotv10by radiotv10
31/10/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Uw’i Nyabihu wari umaze iminsi ibiri i Rubavu yakuyemo inda abaturanyi baramutahura
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Karere ka Rubavu, rwataye muri yombi umukobwa w’imyaka 18 ukekwaho kubyara umwana wari ugejeje igihe cyo kuvuka, akamuta mu musarani, nyuma yuko umuturanyi we agiye mu bwiherero akabona ibimenyetso by’iki gikorwa.

Uyu mukobwa wo mu Murenge wa Kanzenze ubu ufungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanama, yatawe muri yombi nyuma yuko umuturanyi we yagiye mu bwiherero akabona amaraso, yarebamo hasi akabona uruhinja.

Yahise abimenyesha ubuyobozi, bwaje bugasanga koko muri uwo musarani harimo uruhinja rwapfuye, bakarukuramo, hagahita hakekwa uwo mukobwa kuko yari atwite.

Ishimwe Pacifique, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho Myiza y’Abaturage, yatangaje ubwo ubuyobozi bwakuraga uruhinja muri uwo musarani, byagaragaye ko rwari rugejeje igihe cyo kuvuka.

Yagize ati “bahise bakeka umukobwa wo mu rugo wakekwaga ko atwite, abajijwe arabihakana, agejejwe ku Kigo Nderabuzima bemeza ko ari we wamubyaye akamujugunya.”

Uyu muyobozi yaboneho kuburira ababa bafite imigambi mibi nk’iyi yo kwihekura, ko bigira ingaruka zikomeye, kandi bikaba bihanirwa n’amategeko.

Yavuze kandi ko mu gihe umuntu yatewe inda itateguwe, hari itegeko rya Leta rishobora kwisungwa kugira ngo uwahuye n’icyo kibazo afashwe mu buryo burimo no gufashwa gukuramo inda bikozwe n’abaganga babyemerewe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + 4 =

Previous Post

Eng.-AFC/M23 responds to France’s remarks about reopening Goma International Airport

Next Post

Impaka zavutse nyuma yuko u Bufaransa buvuze ibyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kigenzurwa na AFC/M23

Related Posts

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

by radiotv10
06/11/2025
0

Mu ishyamba riherereye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, habonetse umurambo w’umugore bivugwa ko...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

by radiotv10
06/11/2025
0

Umunyamakuru Jean Pierre Kagabo wari umaze imyaka irenga 20 akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, yasezeye, yerecyeza mu zindi nshingano zitari iz’itangazamakuru...

Bituranye bidakwiye kwegerana: Ntibumva ukuntu ikimoteri cy’imyanda cyashyizwe hafi ibagiro n’ahacururizwa imboga

Bituranye bidakwiye kwegerana: Ntibumva ukuntu ikimoteri cy’imyanda cyashyizwe hafi ibagiro n’ahacururizwa imboga

by radiotv10
06/11/2025
0

Abatuye mu Mujyi wa Nyanza, mu Murenge wa Busasamana, banenga kuba ikimoteri cyarubatswe hagati y’ibagiro n’ahacururizwa ibiribwa mu isoko rya...

Nyanza: Igikorwa remezo cyahinduye byinshi bishimira ariko kinabasigira irindi hurizo bamaze igihe basabira igisubizo

Nyanza: Igikorwa remezo cyahinduye byinshi bishimira ariko kinabasigira irindi hurizo bamaze igihe basabira igisubizo

by radiotv10
06/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu bice byanyuzemo umuhanda mushya wa Nyanza-Bugesera barasaba ko basubirizwaho imiyoboro y’amazi yangiritse ubwo wakorwaga, kuko nubwo...

Youth entrepreneurship & burnout: When ‘start-up culture’ becomes pressure

Youth entrepreneurship & burnout: When ‘start-up culture’ becomes pressure

by radiotv10
06/11/2025
0

In recent years, entrepreneurship has become one of the most popular dreams among young people. The idea of being your...

IZIHERUKA

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi
AMAHANGA

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

by radiotv10
06/11/2025
0

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

06/11/2025
Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

06/11/2025
Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

06/11/2025
Colonel mu Gipolisi cy’u Burundi afungiye ibifitanye isano no gushaka kohereza ibicuruzwa mu Rwanda

Colonel mu Gipolisi cy’u Burundi afungiye ibifitanye isano no gushaka kohereza ibicuruzwa mu Rwanda

06/11/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

06/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Impaka zavutse nyuma yuko u Bufaransa buvuze ibyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kigenzurwa na AFC/M23

Impaka zavutse nyuma yuko u Bufaransa buvuze ibyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kigenzurwa na AFC/M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.