Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko hatahuwe umusore ukekwaho gusambanya abana babiri arusha imyaka 20

radiotv10by radiotv10
17/01/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Uko hatahuwe umusore ukekwaho gusambanya abana babiri arusha imyaka 20
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore w’imyaka 30 y’amavuko wibana mu Murenge wa Murunda mu Karere ka Rutsiro, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, nyuma yo gukekwaho gusambanya abana babiri barimo uw’imyaka 10 n’undi wa 11, nyuma yuko umwe muri aba bana abiganirijeho undi hashize iminsi ibiri.

Uyu musore uri mu maboko ya RIB kuri Sitasiyo ya Murunda, yitwa Jean Baptiste, akekwaho iki cyaha cyabaye tariki 10 Mutarama 2025, mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Amakuru atangwa n’abatuye muri aka gace ibi byabereyemo, avuga ko uyu musore asanzwe yibana, akaba yarasambanyije aba bana abanje kubashukisha uduhendabana.

Umwe muri aba baturage, yavuze ko aba bana b’ababanyeshuri babanje guhishira ibi bakorewe, ariko bakaza kubivuga hashize iminsi ibiri.

Umwe muri aba baturage ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cyitwa Imvaho Nshya, yagize ati “Babanje kubiceceka ariko ku Cyumweru tatiki ya 12 Mutarama, uriya w’imyaka cumi n’umwe (11) yabibwiye mugenzi we w’imyaka cumi n’itatu (13) barimo baganira, amubwira byose uko byagenze, umwana ntiyabyicarana abibwira ababyeyi b’uyu wari wamuhaye amakuru bimenyekana bityo.”

Bwacyeye bwaho ku wa Mbere ababyeyi b’aba bana bajya kubimenyesha inzego z’iperereza zahise zita muri yombi uyu musore.

Amakuru yo guta muri yombi uyu musore, yanemejwe n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umuganwa Marie Chantal.

Yagize ati “Ukekwaho gusambanya abo bana 2, umwe w’imyaka 10 n’uwa 11 yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), abana bajyanwa kwa muganga.”

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Ingingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

“Umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha:

1 º gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana;

2 º gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana;

3 º gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − five =

Previous Post

Igisirikare cy’u Burundi cyashyize kivuga ku basirikare bacyo bapfira muri Congo

Next Post

Uko byifashe hagati ya M23 na FARDC muri Masisi ahamaze iminsi rwambikanye

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abasirikare 25 ba FARDC bakatiwe igihano kiremereye kubera uko bitwaye imbere ya M23

Uko byifashe hagati ya M23 na FARDC muri Masisi ahamaze iminsi rwambikanye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.