Tuesday, December 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko hatahuwe uwiga muri kaminuza ku gikuba yazamuye cyatumye yisanga mu maboko ya RIB

radiotv10by radiotv10
30/12/2024
in MU RWANDA
1
Uko hatahuwe uwiga muri kaminuza ku gikuba yazamuye cyatumye yisanga mu maboko ya RIB
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore w’imyaka 21 wo mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke wiga mu mwaka wa mbere wa Kaminuza, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, nyuma yuko bitahuwe ko ibihumbi 100 Frw yatse umubyeyi we avuga ko ari ayo guha abari bamushimuse, ari umutwe yamutekeraga, kugira ngo ayabone byoroshye.

Uyu musore witwa Kamanzi Donton ubu ari mu maboko ya RIB kuri Sitasiyo ya Shangi mu Karere ka Nyamasheke, aho akomoka muri aka Karere.

Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, ku wa Gatanu, iwabo mu isantere ya Bushenge mu Murenge wa Bushenge, hari hakwirakwiye amakuru yavugaga ko ku mugoroba wo kuri uwo munsi, ari bwo uyu musore yatwawe n’abantu atazi mu modoka y’ibirahure bitabona.

Amakuru avuga ko uyu musore yongeye kugaragara mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, afite ibikomere ku kaboko ndetse n’imyambaro ye yacitse, aho yavugaga ko byakozwe n’abo bantu bamutwaye mu modoka y’ibirahure byijimye.

Umwe mu bacuruzi bo muri iyi santere, yabwiye ikinyamakuru cyitwa Imvaho Nshya dukesha aya makuru, ko uyu musore yavugaga ko mbere yuko ajyanwa n’abo bantu, babanje kumutuma urwembe, ubundi bakamusaba kwinjira muri iyo modoka kugira ngo ajye kubarangira inzira y’aho berecyezaga.

Uyu mucuruzi yagize ati “Avuga ko ubwo yari ari kuri santere y’ubucuruzi ya Bushenge iyo modoka y’ibirahure byijimye yari irimo abagabo babiri bamubwira ko bakeneye urwembe, bamuha amafaranga Magana atanu ajya kurubagurira, asagutse arayabazanira.”

Uwo musore ngo yavuze ko abo bagabo bahise bamusaba kujya kubereka ahitwa Shangazi ku muhanda wa Rusizi-Huye, ari na bwo ngo bahitaga bamujyana, ndetse akagenda abereka inzira bagomba kunyura, ariko bageze ku muhanda werecyeza aho bari bamubajije, bakanga kuwukomeza ahubwo bakanyura ahandi.

Yavugaga ko yahise agira ikikango agasaba ko bamusiga aho, ariko ngo bakamwangira, ahubwo bahita bamutera ibintu mu maso agasinzira, ngo aho akangukiye, bakamusaba guhamagara ababyeyi be bakamwoherereza ibihumbi 100 kugira ngo bamurekure, ndetse ko ibyo byose babimubwiraga ari na ko bamukubita inkoni banamukebesha rwa rwembe ngo yari yabaguriye.

Ngo bigeze mu gicuku saa sita z’ijoro zirengaho iminota, ngo bakomeje kumwotsa igitutu, akaza guhamagara umubyeyi we akamwoherereza ayo mafaranga ku isaha ya saa saba zaburagaho umunota umwe.

Umwe mu babwiwe inkuru y’uyu musore, yagize ati “Bamaze kuyafata barongera bamuha ibimusinziriza bamuta muri iryo shyamba barigendera, akanguka ahava ataha ari bwo iwabo bamubonaga abahingutseho mu gitondo, afite ibisebe ku kuboko kw’iburyo ananiwe cyane.”

Akigera iwabo, umubyeyi we yahise amenyesha inzego z’umutekano, na zo zihita zitangira iperereza, ariko ziza gusanga uyu musore yabeshye, ahubwo ko ari imitwe yatekeye ababyeyi be kugira ngo bamuhe ayo mafaranga kuko yari ayakeneye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Karekezi Twizere Bonaventure, yavuze ko uyu musore yemereye RIB ko ibyo yakoze byari imitwe yo kugira ngo abone aho akura amafaranga yo guhaha yari yarahawe na bagenzi be babiri babana aho bigana muri kaminuza ya Tumba College of Technology yo mu Ntara y’Amajyaruguru.

SP Karekezi ati “Kuko ari we bagenzi be bizeraga neza, bateranyije amafaranga 125 000 yo kubatunga ku ishuri barayamuha ngo ayabike, aho kuyabika yose ayakoramo ayajyana muri Betingi.”

Yakomeje agira ati “Akigezwa mu maboko y’Ubugenzacyaha, mu ibazwa rye byose yabyemeye avuga ko ari imitwe yahimbaga, anavuga byose uko byagenze n’icyabimuteye.”

SP Karekezi yavuze ko uyu musore yabwiye inzego ko ubu buryo yakoresheje, ari bwo yabonaga bwari kumufasha kugira ngo umubyeyi we amuhe ayo mafaranga mu buryo bworoshye.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Niyomana Patrick says:
    12 months ago

    Imitwe iragwira uyu we ni professor muri lacasa se papel😂

    Reply

Leave a Reply to Niyomana Patrick Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − eleven =

Previous Post

Igikekwaho gutera impanuka y’imodoka yari itwaye abantu bari bagiye mu bukwe i Rubavu

Next Post

Igisirikare cya Congo gikomeje gutamazwa nyuma y’icya Semuhanuka cyegetse kuri RDF

Related Posts

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’uko mu karere ka Gisagara hatanzwe inka 113 mu myaka ine ishize bikozwe n’umushinga wa Green amayaga hagamijwe kuzahura...

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

I Gishari mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda, hasojwe icyiciro cya 21 cy’amahugurwa y’abapolisi bato 1 905, barimo 337...

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
22/12/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi Umuhuzabikorwa w'Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, Bahame Hassan ukurikiranyweho ibyaha birimo gukora ishimishamubiri rishingiye...

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

by radiotv10
22/12/2025
0

Hari gushakishwa abasore babiri muri batatu biraye mu ishuri ryo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bahengereye abanyeshuri...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa...

IZIHERUKA

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine
IMIBEREHO MYIZA

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

by radiotv10
23/12/2025
0

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

22/12/2025
BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

22/12/2025
AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

22/12/2025
I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Igisirikare cya Congo gikomeje gutamazwa nyuma y’icya Semuhanuka cyegetse kuri RDF

Igisirikare cya Congo gikomeje gutamazwa nyuma y’icya Semuhanuka cyegetse kuri RDF

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.