Uko isabune yatumye babiri bafatanwa ibitemewe na bo bagatabwa muri yombi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abagabo babiri bafatiwe mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, bafite ibihumbi 65 Frw y’amiganano, nyuma y’uko umwe muri abo ajyanye inote ya 5 000 Frw agiye kugura isabune, umucuruzi akabitahura.

Aba bagabo babiri barimo uw’imyaka 39 n’undi w’imyaka 34, bombi bafatiwe mu Mudugudu wa w’Akagera mu Kagari ka Rango mu Murenge wa Mukura, ku ya 15 Ukwakira 2023.

Izindi Nkuru

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko Polisi aba bagabo bafashwe nyuma y’uko umwe yishuye umucuruzi amafaranga y’amiganano.

Ati “Twahawe amakuru n’umucuruzi wo mu Kagari ka Rango, avuga ko hari umuntu uje kugura isabune amwishyura inote ya bitanu, ayitegereje neza asanga ni amiganano. Hahise hatangira igikorwa cyo kumufata, abapolisi bahageze basanga koko inote yari amwishyuye ari inyiganano, n iko guhita afatwa.”

SP Emmanuel Habiyaremye yakomeje agira ati “Amaze gufatwa haje kumenyekana amakuru y’uko hari mugenzi we baturanye, bakunze no kugendana ukekwaho kuba afite andi mafaranga y’amiganano, na we wahise utabwa muri yombi, nyuma y’uko bamusatse bakamusangana andi mafaranga y’amiganano angana n’ibihumbi 60; agizwe n’inote 12 za bitanu.”

Aba bagabo bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kuri Sitasiyo ya Ngoma, ndetse n’amafaranga bafatanywe.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Ingingo ya 269 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

RADIOTV10

Comments 1

  1. Mukantwali says:

    Nanjye nkorera nyabugogo ejobundi umu mama yaje guhaha Ari kumwe n’umugabo ariko uwo mugabo yahise amubwira ati”uransanga imbere”hinjira umugore agura agafuka ka 200 ampa inoti y’inkorano ndamugarurira, agura irobo y’indagara yishyura Indi noti ndamugarurira,arakomeza arahaha ariko ahaha ducye kugirango njye mugarurira mbibona tugeze mubihimbi 13000 ndasakuza haza inzego z’umutekano haboneka n’abandi yahahiye yishyura amakorano bamwe bari barangije no kuyagarurira aba clients. Bati”twabonye uno mugore arikumwe n’umugabo bafite igikapu cyuzuye amafranga umugabo akajya ahereza umugore bakishyura.” Duheruka twakwa number ngo tuzahamagarwa tuzagarurirwe nanubu turacyategereje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru