Rutsiro: Gahunda bashimaga batangiye kuyikemanga kubera ibyabaye batayitekerezagaho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Rutsiro, baravuga ko batangiye gucika intege muri gahunda y’ubwizigamire bwa ‘Ejo Heza’ nyuma y’uko hari abamze umwaka bategereje amafaranga ahabwa abazungura b’abitabye Imana, ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.

Nzabonimpa Pierre avuga ko umubyeyi we yitabye Imana mu kwezi kwa karindwi umwaka ushize wa 2022 ahita abimenyekanisha ku nzego zishinzwe Ejo Heza muri aka Karere.

Izindi Nkuru

Ati “Nageze ku Murenge bampa ibyangombwa bisabwa, mbijyana ku Karere na bo barambwira ngo bazabijyana i Kigali, none umwaka urashize.”

Nzabonimpa uvuga ko umubyeyi we yari amaze imyaka ibiri atanga ubwizagamire muri Ejo Heza, avuga ko n’amafaranga yo guherekeza uwitabye Imana, batayabonye.

Ati “Yitabye Imana dutegereza ko badufasha kandi bavuga ko iyo yitabye Imana ari muri EjoHeza batanga ibihumbi 220 byo kumushyingura neza, twaragurishije agasambu yari afite twagombaga gusigarana turamushyingura.”

Kimwe n’abandi baturage bo muri aka gace bavuga ko bategereje kugobokwa na Ejo Heza bagaheba, bavuga ibi byabaciye intege nyamara Leta idahwema kubashishikariza gutanga imisanzu muri iki kigega.

Undi muturage ati “umugabane yari yarawugejejeho waranarenze. Uzi ko bavugaga ngo nugera ku mugabane bazagukubira kabiri, twarakurikiranye batubwira ngo ejo bazayaduha reka data, bamukataga amafaranga icyatanu (1 500 Frw) buri uko agiye gufata amafaranga yo muri VUP y’abasaza, ubwo tuvuye ku Karere, baratubwira ngo mugende mutegereze baduha na za code ngo amafaranga azasohokeraho.”

Aba baturage bavuga ko nubwo bakomeje gutanga imisanzu muri Ejo Heza, ariko bayatanga batishimye kuko baba babihatiwe.

Undi ati “Ni uko ari itegeko rya Leta, ariko ntabwo tuyatanga twishimye kuko n’ayatanzwe mbere ntayo twabonye. Ntabwo twaburana na Leta ariko ku mitima yacu bwo ntabwo tuba twishimye.”

Umukozi ushinzwe EjoHeza mu Karere ka Rutsiro, Nyirabagurinzira Jacqueline ntiyemeranya n’aba baturage bavuga ko bamaze umwaka batarabona amafaranga bagenewe ahubwo akavuga ko ikibazo ari icyabo kuko batarasobanukirwa neza n’ikoranabuhanga, ku buryo bishyurwa ntibabimenye.

Ati “Ni ukuvuga ngo kubera ko abazungura ntabwo baba aribo bazigamye, bagiye rero basubizwa amafaranga y’imisanzu ya ba nyakwigendera kubera ko batujuje bya bihumbi 15, umuntu akaba afitemo yenda nk’ibihumbi nka 12 ni urugero, icyo asubizwa ni umusanzu kubera ko atagejeje kuri wa mugabane ugomba guhabwa isanduka n’impozamarira ariko bo mu myumvire yabo bazi ko umuntu wese wagiye muri EjoHeza ibyo byose agomba kubihabwa.”

INKURU MU MASHUSHO

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Comments 1

  1. Ndahimana Ishimwe Justin says:

    Niko bimeze jye papa yapfuye mu kwa mbere afite ubwozigame bwa 74000 ariko nya nubu wapi amaso yaheze mu kirere,Kagame aracyaruha atuvuganire pee

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru