Wednesday, July 9, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rutsiro: Gahunda bashimaga batangiye kuyikemanga kubera ibyabaye batayitekerezagaho

radiotv10by radiotv10
17/10/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Rutsiro: Gahunda bashimaga batangiye kuyikemanga kubera ibyabaye batayitekerezagaho
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Rutsiro, baravuga ko batangiye gucika intege muri gahunda y’ubwizigamire bwa ‘Ejo Heza’ nyuma y’uko hari abamze umwaka bategereje amafaranga ahabwa abazungura b’abitabye Imana, ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.

Nzabonimpa Pierre avuga ko umubyeyi we yitabye Imana mu kwezi kwa karindwi umwaka ushize wa 2022 ahita abimenyekanisha ku nzego zishinzwe Ejo Heza muri aka Karere.

Ati “Nageze ku Murenge bampa ibyangombwa bisabwa, mbijyana ku Karere na bo barambwira ngo bazabijyana i Kigali, none umwaka urashize.”

Nzabonimpa uvuga ko umubyeyi we yari amaze imyaka ibiri atanga ubwizagamire muri Ejo Heza, avuga ko n’amafaranga yo guherekeza uwitabye Imana, batayabonye.

Ati “Yitabye Imana dutegereza ko badufasha kandi bavuga ko iyo yitabye Imana ari muri EjoHeza batanga ibihumbi 220 byo kumushyingura neza, twaragurishije agasambu yari afite twagombaga gusigarana turamushyingura.”

Kimwe n’abandi baturage bo muri aka gace bavuga ko bategereje kugobokwa na Ejo Heza bagaheba, bavuga ibi byabaciye intege nyamara Leta idahwema kubashishikariza gutanga imisanzu muri iki kigega.

Undi muturage ati “umugabane yari yarawugejejeho waranarenze. Uzi ko bavugaga ngo nugera ku mugabane bazagukubira kabiri, twarakurikiranye batubwira ngo ejo bazayaduha reka data, bamukataga amafaranga icyatanu (1 500 Frw) buri uko agiye gufata amafaranga yo muri VUP y’abasaza, ubwo tuvuye ku Karere, baratubwira ngo mugende mutegereze baduha na za code ngo amafaranga azasohokeraho.”

Aba baturage bavuga ko nubwo bakomeje gutanga imisanzu muri Ejo Heza, ariko bayatanga batishimye kuko baba babihatiwe.

Undi ati “Ni uko ari itegeko rya Leta, ariko ntabwo tuyatanga twishimye kuko n’ayatanzwe mbere ntayo twabonye. Ntabwo twaburana na Leta ariko ku mitima yacu bwo ntabwo tuba twishimye.”

Umukozi ushinzwe EjoHeza mu Karere ka Rutsiro, Nyirabagurinzira Jacqueline ntiyemeranya n’aba baturage bavuga ko bamaze umwaka batarabona amafaranga bagenewe ahubwo akavuga ko ikibazo ari icyabo kuko batarasobanukirwa neza n’ikoranabuhanga, ku buryo bishyurwa ntibabimenye.

Ati “Ni ukuvuga ngo kubera ko abazungura ntabwo baba aribo bazigamye, bagiye rero basubizwa amafaranga y’imisanzu ya ba nyakwigendera kubera ko batujuje bya bihumbi 15, umuntu akaba afitemo yenda nk’ibihumbi nka 12 ni urugero, icyo asubizwa ni umusanzu kubera ko atagejeje kuri wa mugabane ugomba guhabwa isanduka n’impozamarira ariko bo mu myumvire yabo bazi ko umuntu wese wagiye muri EjoHeza ibyo byose agomba kubihabwa.”

INKURU MU MASHUSHO

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Comments 1

  1. Ndahimana Ishimwe Justin says:
    2 years ago

    Niko bimeze jye papa yapfuye mu kwa mbere afite ubwozigame bwa 74000 ariko nya nubu wapi amaso yaheze mu kirere,Kagame aracyaruha atuvuganire pee

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + twenty =

Previous Post

Amakuru agezweho y’urugamba rwa FARDC na M23 rukomeje kugaragaramo ibishya

Next Post

Uko isabune yatumye babiri bafatanwa ibitemewe na bo bagatabwa muri yombi

Related Posts

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

by radiotv10
09/07/2025
0

Abaturage bo mu Kagari ka Mwezi mu Murenge wa Karengera, mu Karere ka Nyamasheje, bahangayikishijwe n’imibereho y’umugabo wirukanywe mu nzu...

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

by radiotv10
09/07/2025
0

Abaturage bo mu Murenge wa Nyamugari mu Karere ka Kirehe, baravuga ko bahawe ubutaka na Leta ngo bakoreremo ubucukuzi bw’Amabuye...

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

by radiotv10
08/07/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe atangaza ko nubwo u Rwanda rufite icyizere ku Masezerano y’Amahoro ruherutse gusinyana na DRC...

Musanze: Urupfu rw’umucyecuru basanze yanatwikishijwe Acide rwatumye hafatwa barindwi barimo n’umuhungu we

Batanu barimo umugore baregwa kwica umugabo bamukase ijosi babyisobanuyeho

by radiotv10
08/07/2025
0

Abantu batanu barimo umugore umwe baregwa kwica umugabo bamukase ijosi bamusanze mu rugo iwe mu Murenge wa Ngoma mu Karere...

Impamvu urubanza rwa Ingabire Victoire rwasubitswe ku munsi wa mbere

Impamvu urubanza rwa Ingabire Victoire rwasubitswe ku munsi wa mbere

by radiotv10
08/07/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, rwasubitse urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo kurema umutwe...

IZIHERUKA

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we
MU RWANDA

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

by radiotv10
09/07/2025
0

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

09/07/2025
DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

08/07/2025
Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

08/07/2025
Musanze: Urupfu rw’umucyecuru basanze yanatwikishijwe Acide rwatumye hafatwa barindwi barimo n’umuhungu we

Batanu barimo umugore baregwa kwica umugabo bamukase ijosi babyisobanuyeho

08/07/2025
Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

08/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko isabune yatumye babiri bafatanwa ibitemewe na bo bagatabwa muri yombi

Uko isabune yatumye babiri bafatanwa ibitemewe na bo bagatabwa muri yombi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.