Amakuru agezweho y’urugamba rwa FARDC na M23 rukomeje kugaragaramo ibishya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urugamba ruhanganishije umutwe wa M23 n’igisirikare cya DRC (FARDC), rukomeje guhindura isura, by’umwihariko rukaba ruri kugaragaramo abana bigaragara ko batujuje imyaka y’ubukure bari kurwana ku ruhande rwa Guverinoma.

Nyuma y’uko uru rugamba rwubuye, uko bwije uko bucyeye rugenda ruhindura isura, aho impande zombi zidasiba gukozanyaho mu bice bitandukanye.

Izindi Nkuru

Kuri iki Cyumweru tariki 15 Ukwakira 2023, imirwano yabereye Kitshanga, aho FARDC yirahiraga ko yamaze kwamurura M23 muri uyu mujyi, mu gihe na wo uvuga ko ukihashinze imizi, ahubwo ko ugiye gufata ibindi bice birimo ibyerecyeza muri Sake.

Kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ukwakira 2023, Umutwe wa M23, watangaje ko uru rugamba rwakomeje, ndetse ko abarwanyi bawo bari kurwana basubiza inyuma abo ku ruhande rwa FARDC, mu nzira za Kitshanga-Sake.

Kuri iki Cyumweru kandi, uyu mutwe wigambye ko wivuganye abasirikare benshi ba FARDC ndetse n’abo mu mitwe ifasha iki gisirikare cya Leta, aho wanagaragaje imirambo yabo ndetse n’ibikoresho wagiye ufata.

Kimwe mu bikomeje gutangaza benshi muri iyi mirwano yubuye, ni abana bato bigaragara ko bataruzuza imyaka y’ubukure bari kurwana ku ruhande rwa FARDC, bari mu itsinda ryiswe Wazalendo, bivugwa ko ari iry’urubyiruko rw’Abanyekongo rwiyemeje gutsintsura M23.

Uyu mutwe wa Wazalendo, nanone ufatwa nk’amayeri ya Guverinoma ya Congo, ahubwo ko ari ubumbatiye imitwe yose ifasha FARDC irimo  FDLR  ndetse n’indi inyuranye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru