Uko Polisi yafashe uwari utwaye amasashe bihumbi 80 uwo bari kumwe akabura

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umusore w’imyaka 28 y’amavuko, yafatiwe mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera, atwaye kuri moto amasashe ibihumbi 80, nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda ihawe amakuru n’abaturage baturiye umupaka wa Cyanika.

Uyu musore yafashwe mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2024 mu Mudugudu wa Gasenyi mu Kagari ka Buramba, ubwo yerecyezaga mu Karere ka Musanze.

Izindi Nkuru

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko mu rukerera rwo kuri uwo munsi [ku wa Kabiri] Polisi yahawe amakuru n’abaturage baturiye Umupaka wa Cyanika ko hari abantu babiri bapakiye imifuka ine y’amasashe.

Ati “Ahagana ku isaha ya saa Moya, abapolisi baje gufatira mu Kagari ka Buramba, umusore wari uyatwaye kuri moto nyuma y’uko mugenzi we bari kumwe yahise atoroka akimara kubona inzego z’umutekano, hakaba hakomeje ibikorwa byo kumushakisha.”

Nyuma yo gufatwa, uyu musore yavuze ko bari bagiye kugurishiriza ayo masashe mu Mujyi wa Musanze, gusa avuga ko atari aye, ahubwo ko ari ikiraka yari yahawe n’uwo watoroyse wari wamwizeje kumuhemba ibihumbi 10 Frw nayagezayo, ariko avuga ko atazi imyirondoro.

ICYO ITEGEKO RIVUGA

Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ingingo  ya 10 ivuga ko  Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro 10 z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Ingingo ya 11 ivuga ko umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 700 kandi ayo amasashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru