Saturday, January 24, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko u Rwanda rwakiriye kwisubiraho kwa Congo ikemera kwicarana ku meza y’ibiganiro na M23

radiotv10by radiotv10
13/03/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Uko u Rwanda rwakiriye kwisubiraho kwa Congo ikemera kwicarana ku meza y’ibiganiro na M23
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko itatunguwe n’icyemezo cyafashwe n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikaba yemeye noneho kuganira n’umutwe wa M23 yari yaravuze ko idateze kwicarana na yo mu biganiro.

Kwemera ibiganiro hagati y’Ubutegetsi bwa Congo n’umutwe wa M23 byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 11 n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Angola gisanzwe ari umuhuza mu bibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, cyatangaje ko Perezida João Lourenço azatangiza ibi biganiro mu gihe cya vuba.

Ni ibiganiro byatangajwe nyuma yuko Perezia Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agiriye uruzinduko i Luanda.

Uyu mukuru w’Igihugu cya Congo Kinshasa, yavuze kenshi ko igihe cyose akiri Perezida w’iki Gihugu adateze kohereza intumwa ngo zijye kuganira n’uyu mutwe yamaze kwita uw’iterabwoba.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, avuga ko kumva ko ubutegetsi bwa Congo Kinshasa bwemeye kuganira n’uyu mutwe, bidatunguranye.

Ati “Ntabwo byatunguranye kubera ko abantu bakunze kumva Perezida wa Repubulika Iharanira Demomarasi ya Congo, n’abagize Guverinoma bavuga ko nta na rimwe bazigera baganira n’uyu mutwe.”

Mukuralinda avuga ko umuntu asubije amaso inyuma akareba uko iki kibazo cyagiye kigeragezwa gukemurwa, nta bundi buryo bushoboka butari ibiganiro, kandi ko byanakomeje gushimangirwa n’amahanga.

Ati “Icya mbere ni uko bagenzi be [ba Tshisekedi] mu karere ni ukuvuga ngo Abakuru b’Ibihugu baba abo mu Muryango wa EAC ndetse n’ejobundi EAC ihura na SADC, bo bamye bavuga bati ‘M23 ni abantu barahari, ni Abakongomani’ na we ageze aho aza kubyemera ko ari Abakongomani, bigaragaza ko ikibazo ari icy’Abanyekongo. Icyo ni cyo wavuga ngo ahari noneho yakemeye ku mugaragaro.”

Perezida Tshisekedi yisubiyeho yemera ko ubutegetsi bwe buganira na M23

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko ubwo noneho Tshisekedi yemeye kuganira na M23, yanemeye ko abawugize ari ari Abanyekongo akaba atazongera kuvuga ko ari ibikoresho bya Leta y’u Rwanda.

Avuga kandi ko ikindi kiri muri uku kuva ku izima k’ubutegetsi bwa Congo, kugaragaza ko Perezida Tshisekedi noneho yemeye ko ibisubizo by’ibibazo by’Abanyafurika bigomba kuva muri bo ubwabo.

Ati “Ni ukuvuga ngo agiye mu nzira nanone z’ibyo Abakuru b’Ibihugu hano mu karere bakomeje kuvuga bavuga bati ‘iki kibazo turakizi, giteye gutya, kigomba gukemuka gutya’.”

Ikindi kiri muri uku kwemera ibiganiro na M23, Mukuralinda yavuze ko ari ukuba Tshisekedi na we yamaze kwemera ko inzira y’ibiganiro n’imishyikirano ari yo yonyine ishobora kuvamo umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC.

Ati “Nk’uko nanone Abakuru b’Ibihugu hano mu karere kandi na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda na we arimo, bemeye ko ntakundi iki kibazo cyakemuka, atari mu nzira y’ibiganiro, ntabwo ari inzira ya gisirikare yari yarahisemo.”

Mukuralinda avuga ko u Rwanda rutitaye ku buryo hazakorwamo ibi biganiro, ahubwo ko icy’ingenzi ari uko abantu baba bemeye kuganira, hatitawe ku wabahuza, ariko ko igihe cyose haba haganirwa ku muti w’ibibazo, u Rwanda ruzaba runyuzwe.

Ati “Ariko tukanavuga tuti igihe kiranageze ko noneho hataba ibiganiro bya nyirarureshwa kandi noneho ibiganiro nibinaba, hashyirwaho uburyo bwo gusuzuma iyo myanzuro ishyirwa mu bikorwa kuko si ubwa mbere si ubwa kabiri si ubwa gatatu ibiganiro byaba bibaye.”

Avuga ko mu gihe noneho iyi nzira yemejwe na Congo ndetse ikanihitiramo n’umuhuza yishakiye, u Rwanda rwizeye ko ibyo bazaganira n’ibyo bazemeza bizubahirizwa ntibibe amasigaracyicaro nk’uko indi myanzuro yagenze.

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23 yakunze kuvuga ko ibiganiro ari byo byonyine byatanga umuti

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − six =

Previous Post

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Next Post

Umunsi wo gutangiriraho ibiganiro hagati ya M23 na Guverinoma ya Congo wamenyekanye

Related Posts

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

by radiotv10
24/01/2026
0

Umugabo n’umugore we bo mu Mujyi wa Kigali, bamaranye itanu babana, umwe afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA undi atabufite,...

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo Zihora ziteguye Gutaba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force-EASF), zagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije...

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

by radiotv10
23/01/2026
0

Abo mu Mirenge ya Kivumu na Kigeyo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko ubujura bubarembeje nyamara ngo ubuyobozi bukaba bubirebera...

IZIHERUKA

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho
MU RWANDA

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

24/01/2026
Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

23/01/2026
Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunsi wo gutangiriraho ibiganiro hagati ya M23 na Guverinoma ya Congo wamenyekanye

Umunsi wo gutangiriraho ibiganiro hagati ya M23 na Guverinoma ya Congo wamenyekanye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.