Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko itatunguwe n’icyemezo cyafashwe n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikaba yemeye noneho kuganira n’umutwe wa M23 yari yaravuze ko idateze kwicarana na yo mu biganiro.
Kwemera ibiganiro hagati y’Ubutegetsi bwa Congo n’umutwe wa M23 byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 11 n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Angola gisanzwe ari umuhuza mu bibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, cyatangaje ko Perezida João Lourenço azatangiza ibi biganiro mu gihe cya vuba.
Ni ibiganiro byatangajwe nyuma yuko Perezia Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agiriye uruzinduko i Luanda.
Uyu mukuru w’Igihugu cya Congo Kinshasa, yavuze kenshi ko igihe cyose akiri Perezida w’iki Gihugu adateze kohereza intumwa ngo zijye kuganira n’uyu mutwe yamaze kwita uw’iterabwoba.
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, avuga ko kumva ko ubutegetsi bwa Congo Kinshasa bwemeye kuganira n’uyu mutwe, bidatunguranye.
Ati “Ntabwo byatunguranye kubera ko abantu bakunze kumva Perezida wa Repubulika Iharanira Demomarasi ya Congo, n’abagize Guverinoma bavuga ko nta na rimwe bazigera baganira n’uyu mutwe.”
Mukuralinda avuga ko umuntu asubije amaso inyuma akareba uko iki kibazo cyagiye kigeragezwa gukemurwa, nta bundi buryo bushoboka butari ibiganiro, kandi ko byanakomeje gushimangirwa n’amahanga.
Ati “Icya mbere ni uko bagenzi be [ba Tshisekedi] mu karere ni ukuvuga ngo Abakuru b’Ibihugu baba abo mu Muryango wa EAC ndetse n’ejobundi EAC ihura na SADC, bo bamye bavuga bati ‘M23 ni abantu barahari, ni Abakongomani’ na we ageze aho aza kubyemera ko ari Abakongomani, bigaragaza ko ikibazo ari icy’Abanyekongo. Icyo ni cyo wavuga ngo ahari noneho yakemeye ku mugaragaro.”

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko ubwo noneho Tshisekedi yemeye kuganira na M23, yanemeye ko abawugize ari ari Abanyekongo akaba atazongera kuvuga ko ari ibikoresho bya Leta y’u Rwanda.
Avuga kandi ko ikindi kiri muri uku kuva ku izima k’ubutegetsi bwa Congo, kugaragaza ko Perezida Tshisekedi noneho yemeye ko ibisubizo by’ibibazo by’Abanyafurika bigomba kuva muri bo ubwabo.
Ati “Ni ukuvuga ngo agiye mu nzira nanone z’ibyo Abakuru b’Ibihugu hano mu karere bakomeje kuvuga bavuga bati ‘iki kibazo turakizi, giteye gutya, kigomba gukemuka gutya’.”
Ikindi kiri muri uku kwemera ibiganiro na M23, Mukuralinda yavuze ko ari ukuba Tshisekedi na we yamaze kwemera ko inzira y’ibiganiro n’imishyikirano ari yo yonyine ishobora kuvamo umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC.
Ati “Nk’uko nanone Abakuru b’Ibihugu hano mu karere kandi na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda na we arimo, bemeye ko ntakundi iki kibazo cyakemuka, atari mu nzira y’ibiganiro, ntabwo ari inzira ya gisirikare yari yarahisemo.”
Mukuralinda avuga ko u Rwanda rutitaye ku buryo hazakorwamo ibi biganiro, ahubwo ko icy’ingenzi ari uko abantu baba bemeye kuganira, hatitawe ku wabahuza, ariko ko igihe cyose haba haganirwa ku muti w’ibibazo, u Rwanda ruzaba runyuzwe.
Ati “Ariko tukanavuga tuti igihe kiranageze ko noneho hataba ibiganiro bya nyirarureshwa kandi noneho ibiganiro nibinaba, hashyirwaho uburyo bwo gusuzuma iyo myanzuro ishyirwa mu bikorwa kuko si ubwa mbere si ubwa kabiri si ubwa gatatu ibiganiro byaba bibaye.”
Avuga ko mu gihe noneho iyi nzira yemejwe na Congo ndetse ikanihitiramo n’umuhuza yishakiye, u Rwanda rwizeye ko ibyo bazaganira n’ibyo bazemeza bizubahirizwa ntibibe amasigaracyicaro nk’uko indi myanzuro yagenze.

RADIOTV10