Tuesday, July 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umunsi wo gutangiriraho ibiganiro hagati ya M23 na Guverinoma ya Congo wamenyekanye

radiotv10by radiotv10
13/03/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Umunsi wo gutangiriraho ibiganiro hagati ya M23 na Guverinoma ya Congo wamenyekanye
Share on FacebookShare on Twitter

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Angola, byatangaje umunsi wo gutangiriraho ibiganiro by’imishyikirano hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa M23.

Ni nyuma y’amasaha macye n’ubundi Perezidansi ya Repubulika ya Angola itangaje ko mu gihe cya vuba Guverinoma ya DRC izatangira kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23.

Ni ibiganiro byatangajwe nyuma yuko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi agiriye uruzinduko i Luanda muri Angola.

Nyuma yuko Perezidansi ya Angola itangaje ibi biganiro, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri DRC, ntibyagize byinshi bibivuga, uretse kuba Umuvugizi wa Tshisekedi, Tina Salama, yanditse ubutumwa kuri X, avuga ko “Ibiganiro na M23: Twamenye kandi dutegereje kureba ishyirwa mu bikorwa ry’uru rugendo rw’ubuhuza bwa Angola.”

Mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Werurwe 2025, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Angola, byatangaje ko “nyuma y’akazi gakomeye k’ubuhuza bwa Angola mu makimbirane ari kuba mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Guverinoma ya Angola iratangaza ko intumwa za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na M23 zizatangira ibiganiro bitaziguye by’imishyikirano y’amahoro, tariki 18 Werurwe mu Mujyi wa Luanda.”

Ni ibiganiro bije bikurikira intambwe yari ikomeje guterwa n’umutwe wa M23 mu rugamba uhanganyemo n’igisirikare cya Congo (FARDC) gifatanyije n’izindi mpande kiyambaje, zirimo umutwe w’abajenosideri wa FDLR bakorana bya hafi, Ingabo z’u Burundi, iza SADC, umutwe wa Wazalendo ndetse n’abacancuro b’Abanyaburayi.

Ni nyuma yuko umutwe wa M23 ufashe umujyi wa Goma ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru, kimwe n’uwa Bukavu na wo usanzwe ari nk’Umurwa Mukuru wa Kivu y’Epfo.

Ubwo uyu mutwe wafataga Umujyi wa Goma, mu kiganiro ubuyobozi bw’iri Huriro, AFC/M23 bwagiranye n’itangazamakuru, Umuhuzabikorwa waryo, Corneille Nangaa yatangaje ko bazakomeza urugamba bakagera i Kinshasa gukuraho ubutegetsi buriho burangajwe imbere na Perezida Felix Tshisekedi wari waranze ibiganiro, ubu akaba yemeye kuva ku izima.

U Rwanda nk’Igihugu cyazamuwe muri ibi bibazo bitewe no kuba byararugizeho ingaruka, rwavuze ko rutatunguwe no kuba ubutegetsi bwa Congo Kinshasa bwisubiyeho bukemera ibiganiro bwakunze gutera umugongo.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yavuze ko aho ibintu byari bigeze, Perezida Tshisekedi yabonaga ko ntayindi nzira igomba kunyurwa uretse iy’ibiganiro.

Yagize ati “Icya mbere ni uko bagenzi be [ba Tshisekedi] mu karere ni ukuvuga ngo Abakuru b’Ibihugu baba abo mu Muryango wa EAC ndetse n’ejobundi EAC ihura na SADC, bo bamye bavuga bati ‘M23 ni abantu barahari, ni Abakongomani’ na we ageze aho aza kubyemera ko ari Abakongomani, bigaragaza ko ikibazo ari icy’Abanyekongo. Icyo ni cyo wavuga ngo ahari noneho yakemeye ku mugaragaro.”

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze kandi ko igihe kigeze ngo n’imyanzuro iva mu biganiro nk’ibi ishyirwe mu bikorwa aho kuba amasigarakicaro, kuko ari kenshi hagiye hafatwa ibyemezo ndetse na Guverinoma ya DRC ikabyemeza ikanabishyiraho umukono, ariko igatinzwa no gusohoka mu cyumba cy’ibiganiro, igahita inyura izindi nzira zihabanye n’izemeranyijweho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − 11 =

Previous Post

Uko u Rwanda rwakiriye kwisubiraho kwa Congo ikemera kwicarana ku meza y’ibiganiro na M23

Next Post

Urupfu rwashenguye benshi rwa rurangiranwa ku Isi hari abo rwatangiye kuryozwa

Related Posts

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

by radiotv10
30/06/2025
0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yavuze ko amasezerano y’amahoro iki Gihugu cyasinyanye n’u Rwanda i Washington,...

Uganda ni iyanyu- Gen.Muhoozi yongeye guhamya ko Abanyarwanda n’Abanya-Uganda ari abavandimwe

Uganda ni iyanyu- Gen.Muhoozi yongeye guhamya ko Abanyarwanda n’Abanya-Uganda ari abavandimwe

by radiotv10
27/06/2025
0

Mu butumwa bwanditse mu Kinyarwanda kiyunguruye, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yatumiye Abanyarwanda ko mu minsi y’ibiruhuko...

Muri Kenya hadutse imyigaragambyo ikaze ifitanye isano n’imaze umwaka ibaye

Muri Kenya hadutse imyigaragambyo ikaze ifitanye isano n’imaze umwaka ibaye

by radiotv10
25/06/2025
0

Abanya-Kenya ibihumbi n’ibihumbi biraye mu mihanda mu myigaragambyo igamije kwibuka abaguye mu yindi yabaye umwaka ushize muri iki Gihugu cya...

Kabila reveals a secret to his successor Tshisekedi, outlining three remaining options

Kabila reveals a secret to his successor Tshisekedi, outlining three remaining options

by radiotv10
25/06/2025
0

Joseph Kabila Kabange, the former President of the Democratic Republic of the Congo(DRC), has presented his successor, Felix Tshisekedi, with...

Igihugu cya Zambia ntigikozwa ibyo kuba uwakibereye Perezida yashyingurwa mu kindi

Igihugu cya Zambia ntigikozwa ibyo kuba uwakibereye Perezida yashyingurwa mu kindi

by radiotv10
25/06/2025
0

Leta ya Zambia yatanze ikirego mu Rukiko rwo muri Afurika y’Epfo isaba ko ishyingurwa rya Edgar Lungu wayoboye iki Gihugu...

IZIHERUKA

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato
IMIBEREHO MYIZA

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
30/06/2025
0

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

30/06/2025
Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

30/06/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

30/06/2025
Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

30/06/2025
Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

30/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Haravugwa icyaganiriweho mu biganiro by’inzego z’ubutasi z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhura

Urupfu rwashenguye benshi rwa rurangiranwa ku Isi hari abo rwatangiye kuryozwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.