Umugabo witwa Ntarindwa Emmanuel wamaze imyaka 23 yihisha mu mwobo bacukuye mu nzu y’umugore babanaga kubera kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akaza gufatirwa mu Karere ka Nyanza, yakatiwe gufungwa imyaka 15.
Ntarindwa Emmanuel yafashwe muri Gicurasi 2024 nyuma y’imyaka 23 yihisha mu mwobo wari ucukuye mu nzu yabanagamo n’umugore nk’abashakanye.
Icyo gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwavugaga ko Ntarindwa amaze gukora Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994, yahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaza kugaruka mu Rwanda muri 2001 ari na bwo yajyaga kwihisha kwa Mukamana Eugenie ari na ho yafatiwe.
Yahise ashyikirizwa inzego z’ubutabera kugira ngo aburanishwe ku byaha bya Jenoside yakekwagaho, akaba yaraburanishijwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana, rwabanje gufata icyemezo ko akurikiranwa afunzwe by’agateganyo.
Uru Rukiko kandi rwaburanishije mu mizi Emmanuel Ntarindwa, aho Ubushinjacyaha bwarugaragarije imikorere y’ibyaha yari akurikiranyweho.
Emmanuel yaregwaga gukora ibyaha bya Jenoside, yakoreye mu zahoze ari Komini za Kigoma na Nyabisindu, aho Ubushinjacyaha bwavuze ko yajyaga kuri za Bariyeri ziciweho Abatutsi mu gihe cya Jenoside, ndetse akaba yari no mu bitero byagiye bihitana inzirakarengane.
Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana guhamya ibyaha uregwa, rukamukatira gufungwa burundu.
Kuri uyu Mbere Urukiko rwasomye icyemezo cyarwo, ruhamya ibyaha uregwa, ariko ku bwo kwemera ibyaha yakoze no kubisabira imbabazi, rumugabanyiriza igihano, rumukatira igifungo cy’imyaka 15.
Nyuma yo gukatirwa iki gifungo, itangazamakuru ryabajije uyu mugabo niba azajururira iki cyemezo, avuga ko atabifite muri gahunda, ahubwo ko yiteguye kurangiza igihano yakatiwe.
RADIOTV10








