Ukora ikiganiro kuri TV10 yatorewe umwanya ukomeye muri Politiki

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Musangabatware Clement usanzwe akora ikiganiro ‘Isangano’ gitambuka kuri TV10, ari mu batorewe guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA).

Musangabatware wanabaye Umuvunyi Wungirije ushinzwe kurwanya ruswa, amaze iminsi akora ikiganiro ‘Isangano’ kuri TV10 cyagarukaga ku isesengura ry’ingingo zinyuranye mu bya politiki.

Izindi Nkuru

Yabaye umwe mu Badepite batandatu bazahagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Uretse Musangabatware Clement, hanatowe Harebamungu Mathias wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri w’Uburezi wari ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye.

Harebamungu Mathias na we uri mu bagiye guhagararira u Rwanda muri EALA, muri 2015 yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, aza kuvanwa kuri uyu mwanya muri 2020 asimburwa na Amb. Jean Pierre Karabaranga.

Hatowe kandi Fatuma Ndangiza wari usanzwe ari Umudepite muri EALA ahagarariye u Rwanda muri iyi Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Hanatowe kandi Nyiramana Aisha, Kayonga Caroline Rwivanga.

Uyu munsi kandi hanatowe Abadepite batatu bo mu byiciro byihariye, birimo icy’uhagarariye Urubyiruko, icy’abagore ndetse n’icy’uhagarariye abafite ubumuga. Bose bakaba bamenyekanye uko ari icyenda bazahagararira u Rwanda muri EALA.

Urutonde rw’abatowe bose uko ari icyenda (9)

  1. Fatuma N. Ndangiza
  2. Kayonga Caroline Rwivanga
  3. Harebamungu Mathias
  4. Rutazana Francine
  5. Nyiramana Aisha
  6. Musangabatware Clement
  7. Uwumukiza Françoise
  8. Iradukunda Alodie
  9. Bahati Alex
Musangabatware uwa mbere uhereye iburyo
Aya matora yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru