Tuesday, November 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Nyuma y’imyaka 30 Guverinoma ya Congo yisanishije n’iya Habyarima mu nyito y’igitabo

radiotv10by radiotv10
12/12/2022
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Nyuma y’imyaka 30 Guverinoma ya Congo yisanishije n’iya Habyarima mu nyito y’igitabo
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma ya DRCongo yashyize hanze igitabo yise ‘Livre Blanc…’ cyasohotse muri uku kwezi k’Ukuboza 2022, mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yateguye Jenoside Yakorewe Abatutsi ikanayishyira mu bikorwa, na yo yashyize hanze igitabo yise ‘Livre Blanc…’ muri Gashyantare 1991 cyavugaga ku byo yise ubushotoranyi bwakorewe u Rwanda mu Ukwakira 1990.

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, buri inyuma y’ibikorwa by’ubwicanyi buri gukorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, aho benshi bemeza ko ari Jenoside.

Iki Gihugu cyakunze kwitakana kigashinja u Rwanda gufasha M23, nyamara uyu mutwe ugizwe n’Abanyekongo ukaba ukomeje kurwanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’igice kimwe cy’Abanyekongo bakomeje kwicwa.

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashyize hanze igitabo yise ‘LIVRE BLANC, l’agression avérée de la RDC par le Rwanda et les crimes internationaux commis dans ce contexte par les Forces Rwandaises de défense (RDF) et le M23.” Kivuga ibirego by’ibinyoma Congo ishinja u Rwanda ngo kuva tariki 21 Ugushyingo 2021 kugeza ku ya 08 Ukuboza 2022.

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ivuga ko iyi raporo yiswe ‘Livre Blanc’ (igitabo cyera)…, igamije kugaragariza ukuri amahanga ku byaha by’intambara iki Gihugu gishinja umutwe wa M23 ngo ufashwa n’u Rwanda.

Si rimwe cyangwa kabiri, Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishinje u Rwanda ibirego by’ibinyoma, aho ubu yaciye uyu muvuno wo gukoresha inyandiko y’ikinyoma.

Bamwe mu bakurikiranira hafi ibya politiki, bahise bakubita agatima ku gitabo cyashyizwe hanze n’ubutegetsi bwariho mu Rwanda mu 1991, na cyo kiswe inyito isa n’iya kiriya cya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iki cy’ubutegetsi bw’u Rwanda cyo kitwa ‘Livre blanc sur l’agression armée dont le Rwanda a été victime à partir du 1er octobre 1990.’

Iki gitabo cy’ubutegetsi bwa Habyarimana, cyashyizwe hanze nyuma yuko Ingabo zahoze ari iza RPF-Inkotanyi zitangije urugamba rwo kubohora u Rwanda ku itariki ya 01 Ukwakira 1990, aho mu Rwanda hari hakomeje kuba ibikorwa byo gutoteza abo mu bwoko bw’Abatutsi, ndetse abagabye iki gitero bakaba bari bamaze igihe barahejejwe mu mahanga barimwe uburenganzira bwo gutaha.

Ambaasaderi w’u Rwanda mu Buhorandi, Olivier Nduhungirehe, wahise agereranya ibi bitabo, mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati “Ibumoso ni ‘Livre blanc’ cyashyizwe hanze mu 1991 n’ubutegetsi bwari bwarasabitswe n’ivanguramoko bwa Habyarimana kugira ngo yitakishwe ku gitero cyo mu Ukwakwakira 1990. Iburyo ni ‘Livre blanc’ cyashyizwe hanze mu 2022 na Patrick Muyaya [Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC] mu izina rya Guverinoma iri gukorana n’abahoze mu butegetsi bwa Habyarimana.”

Mu bikorwa by’ubwicanyi biri gukorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, umutwe wa FDLR uri kubigiramo uruhare runini, aho inyeshyamba z’uyu mutwe wasize ukoze Jenoside, bakomeje kugaragara mu bikorwa byo kwica aba Banyekongo mu buryo bw’agashinyaguro, ukabatwika bakiri bazima.

Umusesenguzi akaba n’umushakashatsi kuri Jenoside, Tom Ndahiro yagaragaje ko kuba ubutegetsi bwa Congo bwashyize hanze igitabo nka kiriya, bishimangira ko bugirwa inama na bamwe mu bahoze mu butegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Iyo abareba kure bavuze ko Felix Antoine Tshisekedi, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na FARDC bagirwa inama n’Interahamwe, hari ibimenyetso.”

Uyu mushakashatsi Tom Ndahiro yavuze ko muri Gashyantare 1991 Guverinoma ya Habyarimana yashyize hanze igitabo ‘Livre blanc ku bushotoranyi bw’igisirikare…none “mu kwezi k’Ukuboza 2022 Congo ije muri uwo murongo.”

Igitabo cyashyizwe hanze n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + twenty =

Previous Post

IFOTO: Museveni yanyuze mu Bwongereza yifurebye bidasanzwe

Next Post

Ukora ikiganiro kuri TV10 yatorewe umwanya ukomeye muri Politiki

Related Posts

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

by radiotv10
11/11/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riratangaza ko uruhande bahanganye rwagabye ibitero bikomeye by’indege...

Uganda: Ibyo Museveni yavuze ku mugambi unugwanugwa byatumye bamwe bari bawurimo bisubiraho

Museveni yaburiye Abanya-Uganda bashobora gutekereza kuzigana Abanya-Tanzania bakazigaragambya mu bihe by’amatora

by radiotv10
11/11/2025
0

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yavuze ko nta Munya-Uganda ushobora kuzana imikino yo kujya mu muhanda ngo agiye kwigaragambya...

Kenya yasobanuye ku byo yashinjwe byo kugira uruhare mu bibazo byo mu Bihugu birimo Congo

Kenya yasobanuye ku byo yashinjwe byo kugira uruhare mu bibazo byo mu Bihugu birimo Congo

by radiotv10
11/11/2025
0

Perezida wa Kenya, William Ruto yahakanye uruhare iki Gihugu gishinjwa kugira mu bibazo by'umutekano biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya...

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

by radiotv10
10/11/2025
0

Pariki yo mu Kibaya cya N’Sele izwi cyane i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, isanzwe ari iya Joseph...

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

by radiotv10
10/11/2025
0

Leta ya Tanzania yagejeje mu nkiko abantu amagana ibarega icyaha cya gucura umugambi wo kugambanira Igihugu, nyuma y’imyigaragambyo yabaye mu...

IZIHERUKA

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda
MU RWANDA

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda

by radiotv10
11/11/2025
0

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

11/11/2025
Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

11/11/2025
Uganda: Ibyo Museveni yavuze ku mugambi unugwanugwa byatumye bamwe bari bawurimo bisubiraho

Museveni yaburiye Abanya-Uganda bashobora gutekereza kuzigana Abanya-Tanzania bakazigaragambya mu bihe by’amatora

11/11/2025
Kenya yasobanuye ku byo yashinjwe byo kugira uruhare mu bibazo byo mu Bihugu birimo Congo

Kenya yasobanuye ku byo yashinjwe byo kugira uruhare mu bibazo byo mu Bihugu birimo Congo

11/11/2025
Hasabwe ibisobanuro ku ihagarara ry’umushinga wari gufasha Abanyarwanda kugira imyumvire ku iteganyagihe

Hasabwe ibisobanuro ku ihagarara ry’umushinga wari gufasha Abanyarwanda kugira imyumvire ku iteganyagihe

11/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ukora ikiganiro kuri TV10 yatorewe umwanya ukomeye muri Politiki

Ukora ikiganiro kuri TV10 yatorewe umwanya ukomeye muri Politiki

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.