Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umusirikare mukuru muri FARDC wafashwe na M23 yayivuzeho ubutumwa butangaje

radiotv10by radiotv10
12/12/2022
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Umusirikare mukuru muri FARDC wafashwe na M23 yayivuzeho ubutumwa butangaje
Share on FacebookShare on Twitter

Umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant Colonel uri mu buyobozi bw’ibikorwa bya Gisirikare bya FARDC mu guhangana na M23, wafashwe n’uyu mutwe, avuga ko yatangariye uburyo wubahiriza uburenganzira, ndetse anemeza ko igisirikare cya Congo gikorana n’imitwe irimo FDLR.

Umutwe wa M23 werekanye abantu umunani (8) bo mu nzego z’umutekano za Congo barimo abasirikare 7 n’umupolisi umwe bafatiwe ku rugamba barimo Lt Col Assani Kimonkola Adrien wari umwe mu bayoboye abasirikare ba FARDC bari guhangana n’uyu mutwe aho yari umuyobozi wungirije w’ibikorwa bya 213.

Muri iki gikorwa cyo kwerekana aba basirikare cyakozwe n’abarwanyi bakuru muri M23 barimo umuvugizi wayo, Maj Willy Ngoma, uyu musirikare wa FARDC yatangiyemo ubutumwa.

Yavuze ko na we ubwe yatanguwe n’uburyo yabonye uyu mutwe wa M23 amaze iminshi ahangana na wo, kuko “nasanze wubahiriza uburenganzira mu by’intambara.”

Yagize ati “Hari ibishinjwa uyu mutwe ariko kuva nagera aha, nabonye ugerageza kubahirizwa uburenganzira bw’intambara.”

Ibi abishingira ku kuba kuva yagafatirwa i Kibumba mu mpera z’ukwezi gushize k’Ugushyingo, kugeza ubwo yerekanwaga, nta n’uwari wamuriye urwara, ahubwo ko yarindiwe umutekano.

Yemeye ko FARDC ifitanye imikoranire n’imitwe irimo FDLR irwanya u Rwanda, akavuga ko byumwihariko uyu mutwe bakorana mu bijyanye n’ubutasi ndetse no mu bikorwa bimwe bya gisirikare.

Muri aba basirikare berekanywe; kandi harimo abiyemeje gutera umugongo FARDC bakiyunga kuri M23, na bo banashimye ko uko batekerezaga umutwe wa M23 ari ko bawusanze kuko babonye ko wubahiriza uburenganzira bwa muntu no kurwanira ubw’abaturage.

Umutwe wa M23 wakunze kuvuga ko icyo uharanira ari iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abaturage yaba abanyekongo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi ndetse n’ubw’abandi Banyekongo bose.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + 19 =

Previous Post

Ukora ikiganiro kuri TV10 yatorewe umwanya ukomeye muri Politiki

Next Post

Uwabaye muri ‘guverinoma’ ya Padiri Nahimana hamenyekanye igitumye ubu afungiye i Mageragere

Related Posts

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Ibitero by’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) uhanganye n’igisirikare cya Leta muri Sudani, byatangiye mu mpera z’icyumweru gishize, bimaze guhitana...

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

by radiotv10
15/07/2025
0

Muhammadu Buhari, wabaye Perezida wa Nigeria, witabye Imana ku  myaka 82 azize uburwayi yari amaranye igihe, akagwa mu Bwongereza, umubiri...

AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

by radiotv10
15/07/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo ingabo za DRC, rukomeje kurangwa n’ibikorwa by’ubwicanyi bukorerwa abaturage b’abasivile, ndetse rukaba...

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

by radiotv10
14/07/2025
0

Umunyemari uzwi mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Zari Hassan wiyita Boss Lady wanabyaranye n’umuhanzi w’ikirangirire Diamond Platnumz avuga ko muri...

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

by radiotv10
14/07/2025
0

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za America muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko hari ibihano biteganyijwe mu gihe...

IZIHERUKA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye
AMAHANGA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

15/07/2025
Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

15/07/2025
Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

15/07/2025
Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

15/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

15/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwabaye muri ‘guverinoma’ ya Padiri Nahimana hamenyekanye igitumye ubu afungiye i Mageragere

Uwabaye muri ‘guverinoma’ ya Padiri Nahimana hamenyekanye igitumye ubu afungiye i Mageragere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.