Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ukurikiranyweho kwica umugore wari umutwitiye abanje kumusambanya yabwiye Ubushinjacyaha ibibabaje

radiotv10by radiotv10
17/10/2022
in MU RWANDA
6
Huye: Yahamijwe kwica mushiki we ahanishwa igihano kiruta ibindi mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wo mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Nyamagabe, ukurikiranyweho kwica atemaguye umugore wari utwite inda yendaga kuvuka bikekwako ari iye, akamwivugana abanje kumusambanya, yemeye ko ibi akekwaho yabikoze.

Icyaha gikurikiranywe kuri uyu mugabo, cyabaye tariki 08 Ukwakira 2022 nyuma yuko habonetse umurambo w’umugore w’imyaka 55 mu ishyamba riherereye mu Mudugudu wa Gisiza, Akagari ka Ngara mu murenge wa Mbazi.

Umurambo w’uyu mugore, wasanzwe watemaguwe n’imihoro mu ijosi no mu bitugu ndetse binakekwa ko yishwe abanje gusambanywa.

Nyuma yuko habonetse umurambo w’uyu mugore, inzego zishinzwe iperereza zahise ziritangira haza gufatwa uyu mugabo ukekwaho gukora iki cyaha cyo kwica nyakwigendera.

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe bukurikiranye uyu mugabo, buvuga ko mu ibazwa rye, yemeye ko ari we wishe nyakwigendera amutemaguye n’umuhoro mu ijosi ndetse anamaze kumusambanya.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Ukwakira 2022, Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe dosiye ikubiyemo ikirego cy’uyu mugabo.

Uyu mugabo aramutse ahamijwe iki cyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho, yahanishwa igifungo cya burundu, nkuko biteganywa  n’ingingo y’107 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

RADIOTV10

Comments 6

  1. Jpaul says:
    3 years ago

    Ngendumva icyogihano arigito nukuri abantu nkaba hagashatswe ibindi bihano bajya bahabwa kuko nubundi abagiye gutungwa nimitsi yabo yahekuye

    Reply
  2. Ukuri says:
    3 years ago

    Abanyamategeko bazongere bicare barebe ukintu uhamije kwica base yakicwa. Burundu abicanyi ntibayitinya

    Reply
  3. Sano says:
    3 years ago

    Ubundi uwishe undi abishaka nawe yakagombywe kwica bagaca impaka

    Reply
    • NZEYIMANA Théogène says:
      3 years ago

      Igihano cyo kwicwa cyakuweho kubera ko hari igihe bashobora gusanga ugihanishijwe hari n’igihe yaba atarabikoze kuko abatsindwa bose siko ibyo batsindiwe baba barabikoze gusa batabashije kuburana neza ubwo rero yaba arenganye kdi bitasubizawa inyuma ngo ubuzima bwe bugaruke ikindi kwaba ari ukumwikiza si ukumuhana kuko uhana umuntu ngo yikosore uwapfuye rero ntaba akosowe gusa umwicanyi akwiye kugira umwihariko mu bihano ahabwa jye numva yafungwa burundu bw’umwihariko kdi agatungwa n’imvune ze hiyongereyeho imirimo ifitiye igihugu akamaro yakorera aho afungiye

      Reply
  4. Adrien says:
    3 years ago

    Bongereho bibe burundu y’umwihariko

    Reply
  5. DUSHIMIRIMANA Adrien says:
    3 years ago

    Bongereho bibe burundu y’umwihariko

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 5 =

Previous Post

Karongi: Batujwe muri etaje ariko bamwe baryama ku mashashi abandi ku byatsi

Next Post

General Muhoozi yasesekaye mu Rwanda aherekejwe n’Umunyamakuru uzwi mu karere

Related Posts

Bahawe imbuto nshya bayitezeho umusaruro utubutse none ngo irarutwa n’iya mbere

Bahawe imbuto nshya bayitezeho umusaruro utubutse none ngo irarutwa n’iya mbere

by radiotv10
22/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi b’umuceri bahinga mu gishanga cya Rwasave, giherereye mu Karere ka Gisagara gihana imbibi n’aka Huye, baravuga ko...

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

by radiotv10
22/01/2026
0

Umunyamakuru Sylivanus Karemera wamaze igihe akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru akaza guhagarikirwa rimwe n’abandi benshi bagikoragamo, yahawe inshingano mu buyobozi bw’ikindi...

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

by radiotv10
22/01/2026
0

Nkurikiyumukiza Daniel wari uzwi ku izina rya Rujanga  wabonywe yinjira mu kabari kazwi nko kwa Mukubite umwice kabarizwa mu kagari ka...

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

by radiotv10
22/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko ubujura bwa Kashipawa (Cash Power) bwafashe...

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugabo n'umugore bo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, bafashwe bakekwaho gutanga ruswa y'ibihumbi 50 Frw nyuma yo...

IZIHERUKA

Bahawe imbuto nshya bayitezeho umusaruro utubutse none ngo irarutwa n’iya mbere
IMIBEREHO MYIZA

Bahawe imbuto nshya bayitezeho umusaruro utubutse none ngo irarutwa n’iya mbere

by radiotv10
22/01/2026
0

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

22/01/2026
Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
General Muhoozi yasesekaye mu Rwanda aherekejwe n’Umunyamakuru uzwi mu karere

General Muhoozi yasesekaye mu Rwanda aherekejwe n'Umunyamakuru uzwi mu karere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bahawe imbuto nshya bayitezeho umusaruro utubutse none ngo irarutwa n’iya mbere

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.