General Muhoozi yasesekaye mu Rwanda aherekejwe n’Umunyamakuru uzwi mu karere

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

General Muhoozi Kainerugaba wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku Butaka, yageze mu Rwanda aho aje mu ruzinduko rwa gatatu ahagiriye muri uyu mwaka.

General Muhoozi Kainerugaba wari umaze iminsi atangaza ko afite gahunda yo kuza mu Rwanda, yahageze kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ukwakira 2022.

Izindi Nkuru

Ifoto yagaragajwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza General Muhoozi yageze ku Kibuga cy’Indege cya Kigali ari kumwe n’abamuherekeje barimo Andrew Mwenda wamenyekanye akora umwuga w’Itangazamakuru ku bya politiki, bakiriwe n’abayobozi na bamwe mu basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda.

Umunyamakuru Canary Mugume wo muri Uganda ukurikiranira hafi ibya Politiki, uri mu bashyize ku mbuga nkoranyambaga iyi foto, yavuze ko Muhoozi ubu ari mu Rwanda.

Uyu munyamakuru yagize ati “Agiye nanone guhura na Perezida Paul Kagame. Aherekejwe na Andrew Mwenda.”

General Muhoozi aje mu Rwanda nyuma y’umunsi umwe anyujije ubutumwa kuri Twitter, avuga ko azakora ikiruhuko mu Rwanda.

Mu butumwa yatambukije ku wa Kane, Muhoozi yagize ati “Nkumbuye data wacu w’umunyabwenge kandi w’intangarugero! Nzajya gukorera ikihuko mu rwuri rwe. Ubundi njye kwagaza ishyo ry’Inyambo ananyungure ibitekerezo.”

General Muhoozi aje mu Rwanda nyuma y’iminsi micye yambuwe inshingano zo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, ari na bwo yahise azamurwa mu mapeti agahabwa irya General risumba ayandi mu Gisirikare.

Ni uruzinduko rwa gatatu agiriye mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2022, aho urwa mbere yaruhagiriye muri Mutarama, akongera kuhagaruka muri Werurwe.

Mu ruzinduko rwa kabiri yagize muri Werurwe ni na bwo yagabiwe Inka z’Inyambo na Perezida Paul Kagame.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru