CaboDelgado: RDF yatahuye imbunda n’ibisasu byari byarahishwe n’ibyihebe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, zavumbuye intwaro zari zarahishwe n’ibyihebe, zirimo imbunda ndetse n’ibisasu binini.

Izi ntwaro zabonywe n’Ingabo z’u Rwanda mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado, ku wa 15 Ukwakira 2022.

Izindi Nkuru

Zabonetse mu bubiko bw’ibyihebe biherereye muri Mbau mu majyepfi ashyira uburasirazuba y’Akarere ka Mocimboa da Paia, aho bikekwa ko izi mbunda zahahishwe muri 2021.

Izi ntwazo zatahuwe na RDF, zirimo imbunda zibarirwa muri magana zirimo into ndetse n’inini zirasa amabombe.

Ubuyobozi b’Ingabo z’u Rwanda, buvuga ko izi ntwaro zahishwe n’ibyihebe ubwo igisirikare cy’u Rwanda kirukanaga ibi byihebe kikabikura mu birindiro byabyo mu bice bya Siri 1 na Siri 2 byombo byo muri Mbau.

Ibikorwa cyo gushakisha izi ntwaro, kibaye mu gihe ibi byihebe biri kwisuganya ngo bibe byagaruka guhungubanya umutekano ariko Ingabo z’u Rwanda zikaba zikomeje kuryamira amajanja.

RDF yavumbuye intwaro zari zarahishwe n’ibyihebe
Mu byavumbuwe harimo n’imbunda zirasa ibisasu biremereye
Ibisasu biremereye

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru