Ukurikiranyweho kwica umugore wari umutwitiye abanje kumusambanya yabwiye Ubushinjacyaha ibibabaje

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo wo mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Nyamagabe, ukurikiranyweho kwica atemaguye umugore wari utwite inda yendaga kuvuka bikekwako ari iye, akamwivugana abanje kumusambanya, yemeye ko ibi akekwaho yabikoze.

Icyaha gikurikiranywe kuri uyu mugabo, cyabaye tariki 08 Ukwakira 2022 nyuma yuko habonetse umurambo w’umugore w’imyaka 55 mu ishyamba riherereye mu Mudugudu wa Gisiza, Akagari ka Ngara mu murenge wa Mbazi.

Izindi Nkuru

Umurambo w’uyu mugore, wasanzwe watemaguwe n’imihoro mu ijosi no mu bitugu ndetse binakekwa ko yishwe abanje gusambanywa.

Nyuma yuko habonetse umurambo w’uyu mugore, inzego zishinzwe iperereza zahise ziritangira haza gufatwa uyu mugabo ukekwaho gukora iki cyaha cyo kwica nyakwigendera.

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe bukurikiranye uyu mugabo, buvuga ko mu ibazwa rye, yemeye ko ari we wishe nyakwigendera amutemaguye n’umuhoro mu ijosi ndetse anamaze kumusambanya.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Ukwakira 2022, Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe dosiye ikubiyemo ikirego cy’uyu mugabo.

Uyu mugabo aramutse ahamijwe iki cyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho, yahanishwa igifungo cya burundu, nkuko biteganywa  n’ingingo y’107 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

RADIOTV10

Comments 6

  1. Jpaul says:

    Ngendumva icyogihano arigito nukuri abantu nkaba hagashatswe ibindi bihano bajya bahabwa kuko nubundi abagiye gutungwa nimitsi yabo yahekuye

  2. Ukuri says:

    Abanyamategeko bazongere bicare barebe ukintu uhamije kwica base yakicwa. Burundu abicanyi ntibayitinya

  3. Sano says:

    Ubundi uwishe undi abishaka nawe yakagombywe kwica bagaca impaka

    • NZEYIMANA Théogène says:

      Igihano cyo kwicwa cyakuweho kubera ko hari igihe bashobora gusanga ugihanishijwe hari n’igihe yaba atarabikoze kuko abatsindwa bose siko ibyo batsindiwe baba barabikoze gusa batabashije kuburana neza ubwo rero yaba arenganye kdi bitasubizawa inyuma ngo ubuzima bwe bugaruke ikindi kwaba ari ukumwikiza si ukumuhana kuko uhana umuntu ngo yikosore uwapfuye rero ntaba akosowe gusa umwicanyi akwiye kugira umwihariko mu bihano ahabwa jye numva yafungwa burundu bw’umwihariko kdi agatungwa n’imvune ze hiyongereyeho imirimo ifitiye igihugu akamaro yakorera aho afungiye

  4. Adrien says:

    Bongereho bibe burundu y’umwihariko

  5. DUSHIMIRIMANA Adrien says:

    Bongereho bibe burundu y’umwihariko

Leave a Reply to Ukuri Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru