Wednesday, September 11, 2024

Ukuriye Dipolomasi y’u Burusiya yahishuye amakuru mashya ku mushinga uremereye uzakorerwa i Burundi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Burusiya yemeje ko ibiganiro bitegura umushinga ifitanye n’iy’u Burundi wo gutunganya ingufu za Nikereyeri, biri ku musozo. Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Lavrov, wagendereye iki Gihugu cyo mu majyepfo y’u Rwanda.

Lavrov yabitangaje kuri uyu wa Kabiri nyuma yo kugirana ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Albert Shingiro, i Bujumbura, nkuko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Igihugu cy’u Burusiya Tass.

Lavrov yagize ati “Amasezerano yo gushyiraho ingufu za nikereyeri yamaze gushyirwaho umukono hagati ya Rosatom [ikigo gishinzwe ingufu mu Burusiya] n’abafatanyabikorwa bacyo bo mu Burundi.”

Uyu muyobozi wa Dipolomasi y’u Burusiya, yavuze ko impande zombi zemeranyije kuzakoresha izo ngufu za Nikereyeri mu bikorwa by’amahoro.

Mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize, nibwo Ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ingufu za Nikereyeri, aho u Burusiya bwemeye gufasha u Burundi gushinga inganda zitunganya ingufu za Nikereyeri.

Mbere yuko yerekeza muri Mozambique, Lavrov yabanje no kubonana na Perezida w’ u Burundi, Evariste Ndayishimiye, banagirana ibiganiro byagarutse ku mubano w’Ibihugu byombi.

Icyakora Minisititi w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Albert Shingiro, yongeye gushimangira ko u Burundi butazagira uruhande mu ntambara yo mu Burusiya na Ukraine.

Uru ruzinduko rwa Lavrov mu Burundi, rubaye nyuma y’urwo aherutse kugirira muri Kenya, bikaba biteganyijwe azahita yerecyeza no muri Afurika y’Epfo nyuma yo kuva muri Mozambique.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts