Saturday, July 11, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Ibyakozwe n’Umuhanzikazi w’ikirangirire n’imfura ye mu gitaramo bikomeje kurikoroza

Ibyakozwe n’Umuhanzikazi w’ikirangirire n’imfura ye mu gitaramo bikomeje kurikoroza

Umuhanzikazi w’ikirangirire Beyonce, uherutse kugaragara ari kubyinirwa n’abarimo imfura ye, bakomeje kugarukwaho cyane, aho bamwe bashima uburyo uyu mugore ari kwinjiza umwana we mu mwuga ngo azawumurage, mu gihe hari n’ababinenga.

Ni mu bitaramo Beyonce ari gukora azengukra Isi byiswe Renaissance World Tour, aho icyo yakoreye i Paris, yatunguwe n’umukobwa we Blue Ivy Carter akamusanga ku rubyiniro, akamufasha kubyina indirimbo ebyiri ari zo ‘My Power’ na ‘Black Parade’.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyamba, Beyonce yashimye iyi mfura ye na Jay Z, ati “Imfura yanjye nziza, ntewe ishema nawe kandi ndakwishimira kuba ndi Mama wawe.”

Ibi kandi byakoze ku mutima benshi, bakomeje kugaragariza uyu muhanzikazi ko na bo bishimira uburyo umukobwa we akomeje kugaragara mu mwuga w’ababyeyi be.

Hari n’abatabishimye, bavuga ko umwana w’imyaka 11 atagakwiye gushyirwa mu bikorwa nk’ibi, ndetse bamwe bakavuga ko niba ari umunyeshuri bishobora kumugiraho ingaruka mu myigire ye.

Denyse M. MPAMBARA
RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + eight =