Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu, bavuga ko impamvu abana babo bajya mu mirimo ivunanye yo kwikorera amatafari, ari ukugira ngo babunganire mu kubona ibitunga urugo kandi ko babibashimira, mu gihe ubuyobozi buvuga ko bitemewe ndetse ko abazafatirwa mu bikorwa byo gukoresha abana iyi mirimo, bazahanwa byihanukiriye.
Umunyamakuru wa RADIOTV10 yageze mu Mudugudu wa Gisangani mu Murenge wa Nyakiriba asanga abana bari mu mirimo yo kwikorera amatafari, ubundi itarabagenewe.
Bamwe mu babyeyi b’aba bana, bavuze ko urubyaro rwabo rujya muri iyi mirimo ivunanye kubera ubukene buri muri imwe mu miryango itabasha kubona ibiyitunga.
Umwe ati “Ahanini hari igihe ajya ku ishuri ariko hejuru yo gutaha akabura ibyo kurya ntagire amanota meza, noneho akavuga ngo rero kugira ngo mbone uko mbaho reka nshakishe amafaranga hari igihe umubyeyi yakorera nk’igihumbi, umwana magana atanu hakavamo ikilo cy’ibishyimbo n’utujumba, ubwo rero bigatuma barumuna be babaho.”
Ababyeyi kandi bashima abana bakora imirimo nk’iyi, kuko babibona nk’ubutwari bwo kunganira ababyeyi babo mu buryo bwo guhahira urugo.
Undi mubyeyi ati “Ubundi hari uwayakorera akayirira, ubwo rero umwana uje akavuga ati ‘mama nakoreye 500’ aba ari intwari cyane.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiriba, Uwimana Vedaste avuga ko imirimo nk’iyi ikoreshwa abana yo kubikoreza amatafari itamenyerewe muri aka gace, ariko abazafatwa bayikoresha abana, bazahanwa.
Ati “Ntabwo byemewe ubusanzwe, ni uguhana twihanukiriye abakoresha abana, ariko ntabwo ari ibintu wenda twavuga bisanzwe bihari, kuko byasaga nk’ibimaze gucika, ubundi twajyaga tubona abana benshi nk’abo ngabo mu mirimo yo gutwara ibisheke no kubicuruza, ibintu by’amatafari ni ibintu tutamenyereye hano.”
Uburenganzira bw’ibanze bw’umwana, harimo ubwo kurindwa imirimo mibi nk’uko biri no mu Itegeko nimero 54/2011 ryo ku wa 14/4/2011 ryerekeye uburenganzira bw’umwana n’uburyo bwo kumurinda no kumurengera, aho ritegeka kumurinda gukoreshwa imirimo yose ibangamira imikurire ye, imuvutsa amahirwe, imutesha agaciro kandi ikabangamira iterambere ry’ubuzima bwe n’imitekerereze ye.
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10