Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ukutavuga rumwe hagati yubuyobozi n’ababyeyi b’abana bagaragara mu byo batemerewe

radiotv10by radiotv10
24/07/2024
in MU RWANDA
0
Ukutavuga rumwe hagati yubuyobozi n’ababyeyi b’abana bagaragara mu byo batemerewe
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu, bavuga ko impamvu abana babo bajya mu mirimo ivunanye yo kwikorera amatafari, ari ukugira ngo babunganire mu kubona ibitunga urugo kandi ko babibashimira, mu gihe ubuyobozi buvuga ko bitemewe ndetse ko abazafatirwa mu bikorwa byo gukoresha abana iyi mirimo, bazahanwa byihanukiriye.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 yageze mu Mudugudu wa Gisangani mu Murenge wa Nyakiriba asanga abana bari mu mirimo yo kwikorera amatafari, ubundi itarabagenewe.

Bamwe mu babyeyi b’aba bana, bavuze ko urubyaro rwabo rujya muri iyi mirimo ivunanye kubera ubukene buri muri imwe mu miryango itabasha kubona ibiyitunga.

Umwe ati “Ahanini hari igihe ajya ku ishuri ariko hejuru yo gutaha akabura ibyo kurya ntagire amanota meza, noneho akavuga ngo rero kugira ngo mbone uko mbaho reka nshakishe amafaranga hari igihe umubyeyi yakorera nk’igihumbi, umwana magana atanu hakavamo ikilo cy’ibishyimbo n’utujumba, ubwo rero bigatuma barumuna be babaho.”

Ababyeyi kandi bashima abana bakora imirimo nk’iyi, kuko babibona nk’ubutwari bwo kunganira ababyeyi babo mu buryo bwo guhahira urugo.

Undi mubyeyi ati “Ubundi hari uwayakorera akayirira, ubwo rero umwana uje akavuga ati ‘mama nakoreye 500’ aba ari intwari cyane.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiriba, Uwimana Vedaste avuga ko imirimo nk’iyi ikoreshwa abana yo kubikoreza amatafari itamenyerewe muri aka gace, ariko abazafatwa bayikoresha abana, bazahanwa.

Ati “Ntabwo byemewe ubusanzwe, ni uguhana twihanukiriye abakoresha abana, ariko ntabwo ari ibintu wenda twavuga bisanzwe bihari, kuko byasaga nk’ibimaze gucika, ubundi twajyaga tubona abana benshi nk’abo ngabo mu mirimo yo gutwara ibisheke no kubicuruza, ibintu by’amatafari ni ibintu tutamenyereye hano.”

Uburenganzira bw’ibanze bw’umwana, harimo ubwo kurindwa imirimo mibi nk’uko biri no mu Itegeko nimero 54/2011 ryo ku wa 14/4/2011 ryerekeye uburenganzira bw’umwana n’uburyo bwo kumurinda no kumurengera, aho ritegeka kumurinda gukoreshwa imirimo yose ibangamira imikurire ye, imuvutsa amahirwe, imutesha agaciro kandi ikabangamira iterambere ry’ubuzima bwe n’imitekerereze ye.

Aba bana bavuga ko ibi babikoreshwa n’ubukene buri mu miryango yabo

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 4 =

Previous Post

Abandi basirikare ba FARDC bakatiwe igihano kiremereye kurusha ibindi noneho bahamijwe ibyaha bitandukanye n’iby’abaherutse

Next Post

Ethiopia: Amakuru agezweho ku mibare y’abahitanywe n’ikiza cyatunguranye agaragaza ko ikomeje gutumbagira

Related Posts

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Hari Abaminisitiri b’u Rwanda na DRCongo bagiye i Doha ahabera ibiganiro na AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

Minisitiri w’Umutekano mu Rwanda n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bari i Doha muri Qatar ahabera ibiganiro bihuza Guverinoma ya...

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Eng.- President Kagame honored with award by the WHO

by radiotv10
11/07/2025
0

President Paul Kagame has been honored with an award by the World Health Organization (WHO) for his leadership in advocating...

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

by radiotv10
11/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yagenewe igihembo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ku bw’uruhare rwe mu miyoborere ishyira imbere ubuvugizi...

Gatsibo: Abayoboraga Koperative baravugwaho guca ruhinganyuma abanyamuryango bakayigurisha mu ibanga rikomeye

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

by radiotv10
11/07/2025
0

Mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo, haravugwa umusore ukekwaho kwica umubyeyi we (Nyina) amuhoye kuba yamubuzaga gutereta umugore...

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

by radiotv10
11/07/2025
0

In today’s world, parents get so busy with work which makes it hard to spend quality time and raise their...

IZIHERUKA

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha
MU RWANDA

Hari Abaminisitiri b’u Rwanda na DRCongo bagiye i Doha ahabera ibiganiro na AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Eng.- President Kagame honored with award by the WHO

11/07/2025
Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

11/07/2025
Gatsibo: Abayoboraga Koperative baravugwaho guca ruhinganyuma abanyamuryango bakayigurisha mu ibanga rikomeye

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

11/07/2025
Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

11/07/2025
Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ethiopia: Amakuru agezweho ku mibare y’abahitanywe n’ikiza cyatunguranye agaragaza ko ikomeje gutumbagira

Ethiopia: Amakuru agezweho ku mibare y’abahitanywe n’ikiza cyatunguranye agaragaza ko ikomeje gutumbagira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hari Abaminisitiri b’u Rwanda na DRCongo bagiye i Doha ahabera ibiganiro na AFC/M23

Eng.- President Kagame honored with award by the WHO

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.