Umu-DJ usigaje igihe gito cyo kubaho yageze mu Rwanda kuharangiriza ubuzima avuga ubutumwa bukomeye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mutambuka Derrick uzwi nka Dj Dizzo wabwiwe n’abaganga ko asigaje igihe gito cyo kubaho kubera uburwayi bwa Cancer afite, yageze mu Rwanda kuharangiriza ubuzima, ashimira abamufashije bose kugira ngo ahagere.

Inkuru ya DJ Dizzo, yavuzwe cyane mu minsi ishize ubwo abantu bakusanyaga inkunga yo kumufasha kugira ngo agaruka mu Rwanda rwamwibarutse ngo abe ari ho arangiriza ubuzima.

Izindi Nkuru

Uyu musore urwaye Cancer yamaze kurenga ubushobozi bwo kuvurwa, yari asanzwe aba mu Bwongereza, ubu akaba yaramaze gusesekara mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda, DJ Dizzo yagarutse ku burwayi bwe bwa Cancer, avuga ko yagiye kwa muganga inshuro nyinshi, bakamubwira ko ubwoko bw’iyi cancer bwamaze kugera mu bice bitandukanye birimo ibihaha, impyiko ndetse no mu magufwa y’urutirigongo.

Yavuze ko abaganga babanje kumubwira ko asigaje umwaka umwe wo kubaho, tariki 04 Mata 2022, bakamubwira ko noneho asigaje amezi atatu.

Ati “Bambwiye ko nsigaje iminsi 90 kubera ko nari narumvise bwa mbere bambwira ko nzamara amezi 12 ntabwo byanteye ubwoba cyane ahubwo byagize ingaruka ku bantu twari kumwe.”

Avuga ko ibi babimubwiriye ahantu hashyirwa abarwayi bategereje gupfa ubwo yari yasuwe n’abantu batatu barimo umuvandimwe we, ariko ko we icyamubabaje ari uburyo babyakiriye.

Ngo nubwo yabwiwe ko asigaje igihe gito cyo kubaho ariko we atajya acika intege ngo abyereke buri wese.

Ati “Ati ndapowa tu, nicara ku gitanda, ndabizi ko ari amezi atatu.”

Nyuma yo kubona ko ntakindi asigaje, yatekereje uburyo yazasubira mu Gihugu cyamwibarutse kuharangiriza ubuzima ari nabwo hatangiye gukusanywa inkunga yo kumufasha kuhagera.

Dj Dizzo yaje mu Rwanda kuharangiriza ubuzima

Ashimira abarimo Perezida Kagame

DJ Dizzo avuga ko ari we wibwiriye umubyeyi we ko yifuza kujya kurangiriza ubuzima mu Rwanda kuko bari bararuvuyemo ari Igihugu kimeze neza kandi ko n’ubu kikimeze neza.

Ati “Kubera ko gupfira mu mahanga, kuzana umurambo wawe,…birahenda cyane, ndamubwira nti ‘ndashaka gutaha mu Rwanda kuko mu Bwongereza ntacyo mpasigaje.”

Avuga ko kuba yageze mu Rwanda ari ibyishimo kuri we, agashimira ababigizemo uruhare bose barimo n’abahanzi basanzwe bafite izina rikomeye mu Rwanda nka The Ben na Meddy bombi batuye muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Dj Dizzo washimiye abantu bose bamufashije byumwihariko “ndashimira Nyakubahwa Perezida Kagame, ndashimira na Leta cyane cyane na RwandAir.”

RADIOTV10

Comments 1

  1. Ntaguzwa Jérôme says:

    Imana iguhangaze mukundwa iciza nuko worangiza neza ukitunganya,hambavu yivyo Yesu yarakijije abarwayi bamaze imyaka myishi cane niyo gwara yawe ntiyamunaniye mwizere gusa agutabare,kandi gupfa sibibi kibi nugupfira muvyaha.uwumwizeye wese azohabwa uburuhukiro budashira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru