Nyuma y’amezi abiri Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura agiriye uruzinduko mu Bufaransa, itsinda ry’Ingabo z’u Bufaransa riri mu ruzinduko mu Rwanda aho ryakiriwe n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda.
Iri tsinda ry’Ingabo z’u Bufaransa riri mu Rwanda mu ruzinduko rw’umunsi umwe, riyobowe na Col François De JABRUN, ryakiriwe n’Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imikoranire Mpuzamahanga mu Gisirikare cy’u Rwanda, Col Patrick Karuretwa.
Iri tsinda ry’Ingabo z’u Bufaransa ryakiriwe ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura, ryagiranye ibiganiro n’itsinda ry’ingabo z’u Rwanda.
Uru ruzinduko rw’umunsi umwe rw’itsinda ry’Ingabo z’u Bufaransa, rubaye nyuma y’amezi abiri Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura agiriye uruzinduko mu Bufaransa muri Werurwe 2022.
Col Patrick Karuretwa wakiriye iri tsinda ryaje mu Rwanda, yari yanaherekeje General Jean Bosco Kazura mu ruzinduko rw’Iminsi ine yagiriye i Paris kuva tariki 14 Werurwe 2022 aho yari kumwe n’Ushinzwe Iperereza mu Gisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Vincent Nyakarundi.
Icyo gihe Gen Jean Bosco Kazura wanakiriwe na mugenzi we w’Ingabo z’u Bufaransa, Gen Thierry Burkhard, bagiranye ibiganiro bigamije gutsimbataza umubano n’imikoranire hagati y’ingabo ku mpande z’Ibihugu byombi.
Uru ruzinduko rw’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, rwabaye nyuma y’uko u Rwanda n’u Bufaransa bitangiye inzira nshya mu mubano wakunze kugaragaramo igitotsi bitewe n’uruhare iki Gihugu cy’i Burayi cyagize muri Jenoside Yakorewe Abatutsi ariko kigakomeza kurwihunza no kuruhakana.
Kuva Perezida Emmanuel Macron yatorerwa kuyobora u Bufaransa muri manda ye ya mbere, umubano w’ibi Bihigu byombi waranzwe n’isura nshya aho muri Werurwe 2021 hasohotse Raporo yitiriwe Duclert yagaragaje uruhare rukomeye rw’u Bufaransa muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Nyuma y’amezi abiri kandi, muri Gicurasi 2021, Perezida Emmanuel Macron yagiriye uruzinduko rw’amateka mu Rwanda, anasura Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi ruruhukiyemo inzirakarengane zisaga ibihumbi 250 zishwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, ahavugira ijambo ryumvikanyemo gusaba imbabazi no kongera kwemera uruhare Igihugu cye cyagize mu byabaye mu Rwanda.
RADIOTV10