Wednesday, October 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umubare w’abandura icyorezo cya Korera muri Sudan ukomeje gutumbagira

radiotv10by radiotv10
21/08/2025
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Umubare w’abandura icyorezo cya Korera muri Sudan ukomeje gutumbagira
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Ubuzima muri Sudani yatangaje ko iki gihugu gihangayikishijwe n’ubwiyongere bw’icyorezo cya Korera, aho nko mu cyumweru kimwe habonetse abantu 1 575 biyongereye ku mubare w’abanduye iyi ndwara.

Ibi byatumye umubare w’abamaze kwandura iki cyorezo muri rusange barenga ibihumbi 101, mu gihe abo kimaze guhitana kuva cyatangazwa ku mugaragaro mu kwezi kwa Kanama 2024, bamaze kugera kuri 2 515.

Iki cyorezo cyageze mu Ntara zose z’iki Gihugu, kimaze igihe gihanganye n’intambara yatangiye guhera muri Mata 2023, hagati y’ingabo za Sudani n’umutwe w’Inyeshyamba za Rapid Support Forces (RSF), imaze guhitana abantu barenga ibihumbi 20, mu gihe abarenga miliyoni 14 bamaze gukurwa mu byabo.

Gusa ibarura rya kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za America rigaragaza ko umubare nyakuri w’abamaze guhitanwa n’iyi ntambara ushobora kuba uri hejuru cyane, ukaba ushobora kugera no ku bantu ibihumbi 130.

Igihugu cya Sudani gikomeje guhangana n’ibibazo by’intambara n’ibyorezo, mu gihe urwego rw’ubuvuzi muri iki Gihugu rusa n’urwasenyutse, n’ibikorwa by’ubutabazi bikaba bikomeje kugenda biguru ntege, kubera intambara n’ibihano mpuzamahanga byashyiriweho iki Gihugu.

Emelyne MBABAZI
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 3 =

Previous Post

Living in two Worlds: City vs. village Youth

Next Post

Akagari kavuzweho gufungirwamo abaturage hari abandi barimo umugore utwite bahafungiwe bazira isuku nke

Related Posts

Ukuri mpamo ku modoka y’umutamenwa yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi

Ukuri mpamo ku modoka y’umutamenwa yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
29/10/2025
0

Ifoto y’imodoka yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi bivugwa ko ari umutamenwa, yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, ni iyo ingabo z’iki Gihugu zamurikiye...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

by radiotv10
29/10/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko rigiye gukora ibishoboka byose rigahagarika ibikorwa bibi biri...

Umusirikarekazi mu Ngabo za Congo yasabiwe gufungwa imyaka 10 kubera amafoto ye n’umukunzi we yasakaye

Umusirikarekazi mu Ngabo za Congo yasabiwe gufungwa imyaka 10 kubera amafoto ye n’umukunzi we yasakaye

by radiotv10
29/10/2025
0

Adjudante Sarah Ebabi Ebadjara wo mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yasabiwe gufungwa imyaka 10 kubera icyaha...

Hitezwe iki mu muhuro w’amateka wa Perezida Trump wa America na Xi Jinping w’u Bushinwa

Hitezwe iki mu muhuro w’amateka wa Perezida Trump wa America na Xi Jinping w’u Bushinwa

by radiotv10
29/10/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, yatangaje ko yizeye ko Igihugu cye kigiye kugirana amasezerano n’u Bushinwa,...

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

by radiotv10
28/10/2025
0

Nyuma y’ubujura bwakoranywe ubuhanga mu mwanya nk’uwo guhumbya bwabereye mu nzu ndangamurage ya Louvre mu Bufaransa, ubu abantu babiri bakekwaho...

IZIHERUKA

Ukuri mpamo ku modoka y’umutamenwa yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi
AMAHANGA

Ukuri mpamo ku modoka y’umutamenwa yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
29/10/2025
0

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

29/10/2025
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

29/10/2025
Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

29/10/2025
Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi

Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi

29/10/2025
Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

29/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuyobozi uvugwaho gufungira abaturage mu biro by’Akagari yatawe muri yombi

Akagari kavuzweho gufungirwamo abaturage hari abandi barimo umugore utwite bahafungiwe bazira isuku nke

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ukuri mpamo ku modoka y’umutamenwa yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.