Monday, January 5, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

UPDATE: Umubare w’Abaturarwanda bahitanywe n’ibisasu byarasiwe muri Congo wiyongereye

radiotv10by radiotv10
28/01/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
UPDATE: Umubare w’Abaturarwanda bahitanywe n’ibisasu byarasiwe muri Congo wiyongereye
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko abantu icyenda (9) ari bo bahitanywe n’ibisasu byarashwe n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gifatanyije na FDLR mu mirwano ibahanganishije n’umutwe wa M23.

Ni ibisasu byarashwe kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mutarama 2025 mu mirwano ihanganishije igisirikare cya DRC gifatanyije n’impande zinyuranye zirimo umutwe wa FDLR, Ingabo z’u Burundi, iza SADC ndetse n’umutwe wa Wazalendo.

Kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mutarama 2027, ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwari bwatangaje ko ibi bisasu byahitanye ubuzima bw’abantu batanu (5) abandi 35 barakomereka.

Amakuru agezweho yatangajwe n’Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Bernard Mukuralinda, avuga ko abantu bamaze kwitaba Imana bazize ibi bisasu byaturutse muri Congo, ari icyenda.

Mukuralinda kandi yatangaje ko ibi bisasu byangije inzu eshanu (5) zo mu Mujyi wa Rubavu mu bice byeregeye Umujyi wa Goma uri kuberamo imirwano ihanganishije impande zombi.

Naho abantu 681 batuye mu bice byegereye umupaka ahiriwe ejo humvikana urusaku rw’amasasu arimo n’ayagiye agwa mu Rwanda, bo bahungabanyijwe n’aya masasu, bava mu ngo zabo, ubu bakaba bacumbikiwe mu Nkambi ya Kijote iherereye mu Karere ka Nyabihugu gahana imbibi n’aka ka Rubavu.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, kuri uyu wa Mbere yatangaje ko ingabo z’u Rwanda zageze kuzimiriza mu kirere bimwe mu bisasu, ariko ko hari ibyazicikaga bikagwa ku butaka bw’u Rwanda.

Brig Gen Rwivanga yari yagize ati “Hari ibyo twagiye turasa, ibisasu byabo. Turimo kugerageza ibishoboka byose kugira ngo tuburizemo ibyo bisasu.”

Brig Gen Rwivanga kandi, kuri uyu wa Mbere yasezeranyije Abaturarwanda ko umutekano wabo ucunzwe ku buryo Ingabo z’u Rwanda ziryamiye amajanja kuba zasubizayo igitero icyo ari cyo cyose cyashaka kwinjira mu Rwanda, mu gihe iyi mirwano yahakomereza.

Yagize ati “RDF turakomeza gufata ingamba zose zishoboka kandi zikenewe kugira ngo hirindwe ibitero byose byambukiranya imipaka.”

Ni mu gihe imirwano ihanganishije FARDC n’umutwe wa M23 mu Mujyi wa Goma ikomeje mu bice bimwe na bimwe bitaramara kubohorwa n’uyu mutwe wo wemeje ko uyu mujyi wabohowe mu mahoro.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Mutarama 2025 urusaku rw’amasasu rwakomeje kumvikana muri uyu Mujyi wa Goma, aho abatuye mu Karere ka Rubavu, baruzindukiyeho ndetse rukaza gukaza umurego ahagana saa mbiri za mu gitondo, ariko rukaza gucogora mu masaha ya saa yine n’igice.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 5 =

Previous Post

Amakuru agezweho ku Munyamabanga w’Ishyaka riyoboye u Burundi wajyanywe igitaraganya kuvurirwa i Nairobi

Next Post

Umwe mu bahanzi Nyarwanda agiye gukora ubukwe n’umukobwa uba muri America

Related Posts

BREAKING: Herekanywe abakekwaho ubujura buhambaye bw’imodoka zirimo izihenze

Icyo Umuvugizi wa RIB yasubije uwamubajije niba kugurira agafanta Umugenzacyaha byemewe

by radiotv10
03/01/2026
0

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko umuntu wagira icyo agurira umukozi w’uru Rwego amushimira serivisi...

Ibyo wamenya ku ndwara yongewe mu zitangirwa urukingo ku bana bakivuka mu Rwanda

Ibyo wamenya ku ndwara yongewe mu zitangirwa urukingo ku bana bakivuka mu Rwanda

by radiotv10
03/01/2026
0

Inzego z’ubuzima mu Rwanda ziratangaza ko hatangijwe gahunda yo gutanga urukingo rw’indwara y’Umwijima wo mu bwoko bwa B rwiyongereye mu...

Let’s Talk About Abortion: A Simple Debate

Let’s Talk About Abortion: A Simple Debate

by radiotv10
03/01/2026
0

Abortion is a topic that often makes people feel strongly, and it can be hard to talk about. Today, let’s...

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure

by radiotv10
02/01/2026
0

“Abagore b’Abatutsi turubaha kandi turi indahemuka.” Ni bumwe mu butumwa bw’Impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi zinyuranye mu Rwanda, zongeye gukora...

Eng.-Congolese Refugees in Rwanda Send a Message to FARDC Gen. Ekenge

Eng.-Congolese Refugees in Rwanda Send a Message to FARDC Gen. Ekenge

by radiotv10
02/01/2026
0

Congolese refugees living in Rwanda have sent a message to FARDC Major General Sylvain Ekenge, who recently used language that...

IZIHERUKA

Ibivugwa nyuma yuko America ifatiye Perezida wa Venezuela mu Gihugu cye muri operasiyo rurangiza
AMAHANGA

Ibivugwa nyuma yuko America ifatiye Perezida wa Venezuela mu Gihugu cye muri operasiyo rurangiza

by radiotv10
04/01/2026
0

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ubutumwa bwuzuye agahinda bw’umuhanzi Yampano bw’ibyamubayeho muri 2025

03/01/2026
BREAKING: Herekanywe abakekwaho ubujura buhambaye bw’imodoka zirimo izihenze

Icyo Umuvugizi wa RIB yasubije uwamubajije niba kugurira agafanta Umugenzacyaha byemewe

03/01/2026
Ibyo wamenya ku ndwara yongewe mu zitangirwa urukingo ku bana bakivuka mu Rwanda

Ibyo wamenya ku ndwara yongewe mu zitangirwa urukingo ku bana bakivuka mu Rwanda

03/01/2026
Let’s Talk About Abortion: A Simple Debate

Let’s Talk About Abortion: A Simple Debate

03/01/2026
Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure

02/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umwe mu bahanzi Nyarwanda agiye gukora ubukwe n’umukobwa uba muri America

Umwe mu bahanzi Nyarwanda agiye gukora ubukwe n’umukobwa uba muri America

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa nyuma yuko America ifatiye Perezida wa Venezuela mu Gihugu cye muri operasiyo rurangiza

Ubutumwa bwuzuye agahinda bw’umuhanzi Yampano bw’ibyamubayeho muri 2025

Icyo Umuvugizi wa RIB yasubije uwamubajije niba kugurira agafanta Umugenzacyaha byemewe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.