Mu marushanwa y’imikino y’abagize Inteko Zishinga Ametegeko z’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Depite Mukabalisa Germaine, yegukanye umudali wa Zahabu muri Metero 400, yanegukanye muri 2023, anatwara uw’umuringa muri Metero 100.
Hon. Mukabalisa Germaine yegukanye uyu mudali mu mikino izwi nka EAC Games y’amarushanwa y’abagize Inteko Zishinga Ametegeko z’Ibihugu bigize EAC, y’uyu mwaka ibera i Kampala muri Uganda.
Nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi bw’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 08 Ukuboza 2025, bwatangaje ko bwishimiye iri shema baheshejwe n’umwe mu bayigize.
Mu butumwa bw’ubuyobozi bw’Inteko Ishinga Amategeko bwagize buti “U Rwanda rurashashagirana muri EAC Games 2025 kuri Mandela National Stadium! Hon. Germaine Mukabalisa yegukanye umudali wa Zahabu (Gold/ umwanya wa mbere) muri Metero 400, n’umudali w’umuringa (Bronze/Umwanya wa gatatu) muri metero 100.”
Inteko Ishinga Ametegeko y’u Rwanda kandi yatangaje ko yishimiye umudali wa Feza (Silver/Umwanya wa kabiri) wegukanywe na Hon. Nyabyenda Damien na we muri metero 400.
Hon. Germaine Mukabalisa wegukanye umudali wa Zahabu mu gusiganwa muri metero 400, yari yanawegukanye mu mikino nk’iyi ya 2023 yaberaga mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba mu Rwanda, naho mu mikino y’umwaka wari wabanje ya 2022, bwo yari yabaye uwa gatatu, atwara umudali w’Umuringa, mu mikino yabereye i Juba muri Sudani y’Epfo.
Ni mu gihe mu mikino nk’iyi y’umwaka ushize wa 2024, bwo yari yatwaye umudali w’umuringa mu gusiganwa muri metero 800, aho iyi mikino yaberaga i Mombasa muri Kenya nubundi mu kwezi k’Ukuboza 2024.



RADIOTV10









