Thursday, April 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umufana wari warimariyemo ikipe ikomeye mu Rwanda yayiteye umugongo yerecyeza muri mucyeba

radiotv10by radiotv10
26/04/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Umufana wari warimariyemo ikipe ikomeye mu Rwanda yayiteye umugongo yerecyeza muri mucyeba
Share on FacebookShare on Twitter

Ntakirutimana Isaac uzwi nka Sarpong, wamenyekanye cyane afana ikipe ya Rayon Sports, yamaze gufata icyemezo yerecyeza mu muryango w’abafana b’ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC isanzwe ari mucyeba w’ibihe byose w’iyi kipe yafanaga.

Sarpong uzwi cyane i Nyamirambo, akaba azwiho kuba inyuma y’ikipe y’ubururu n’umweru, ubu yamaze gukuramo uyu mwambaro, akaba agiye kuzajya agaragara yambaye uw’umukara n’umweru.

Uyu mukunzi wa ruhago nyarwanda kandi, yakiriwe n’ubuyobozi bw’Ikipe ya APR FC, buyobowe n’Umuyobozi w’iyi kipe, Col Richard Karasira, wamuhaye ikaze mu bafana b’iyi kipe.

Mu ndahiro ye, yagize ati “Ngiye mu ikipe ya APR mvuye mu ikipe ya Rayon Sports kubera urukundo mfitiye ikipe ya APR. Mbyemeye nta gahato kandi sinzasubira inyuma. Imana izabimfashemo, umurava n’Intsinzi.”

Sarpong afashe iki cyemezo cyo kwimukira muri APR FC, nyuma y’uko iyi kipe iherutse gutwara igikombe cya Shampiyona itwaye imyaka irenze itatu itwaye yikurikiranya.

Ni igikombe yegukanye mu cyumweru gishize, aho yacyegukanye hakibura imikino micye, ikaba ikurikirwa ku rutonde na mucyeba wayo Rayon Sports, yatewe umugongo n’uyu mufana wiyemeje gufana ikipe y’ibikombe mu Rwanda.

Ubu agiye kujya yambara umukara n’umweru
Yahawe ikaze mu muryango mugari wa APR FC
Yakiriwe n’abarimo Col Richard Karasira

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five − two =

Previous Post

Nigeria: Uko imfungwa zirenga 100 zatorotse Gereza n’amayeri zakoresheje

Next Post

Rubavu: Hari ifunguro ritera bamwe ubushyuhe none barasaba kwegerezwa udukingirizo

Related Posts

Menya amamiliyoni Rayon y’Abagore yegukanye yiyongereye ku Gikombe itwaye inshuro eshatu zikurikiranya

Menya amamiliyoni Rayon y’Abagore yegukanye yiyongereye ku Gikombe itwaye inshuro eshatu zikurikiranya

by radiotv10
06/04/2026
0

Ikipe ya Rayon Sports y'abagore (WFC) yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya 2025-2026, kiba icya gatatu itwaye yikurikiranya, cyaje giherekejwe na...

Inkubiri yo kwegura muri ruhago y’u Butaliyani nyuma yuko Ikipe y’Igihugu ibuze itike y’icy’Isi irakomeje

Inkubiri yo kwegura muri ruhago y’u Butaliyani nyuma yuko Ikipe y’Igihugu ibuze itike y’icy’Isi irakomeje

by radiotv10
03/04/2026
0

Nyuma y’uko ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani ibuze itike yo kujya mu gikombe cy’Isi ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, abayobozi batandukanye...

Hari uwagiriye inama umunyezamu ufite izina rikomeye muri Afurika ukina i Burayi

Hari uwagiriye inama umunyezamu ufite izina rikomeye muri Afurika ukina i Burayi

by radiotv10
02/04/2026
0

Uwahoze ari umunyezamu w’ikipe y’igihugu ya Cameroun, Joseph-Antoine Bell, yagiriye inama mugenzi we Andre Onana yo kudasubira mu ikipe yo mu Bwongereza ya Manchester...

Amakuru mashya: Congo yatanze konji mu Gihugu hose nyuma y’intsinzi y’ikipe y’Igihugu yayinjije mu Gikombe cy’Isi

Amakuru mashya: Congo yatanze konji mu Gihugu hose nyuma y’intsinzi y’ikipe y’Igihugu yayinjije mu Gikombe cy’Isi

by radiotv10
01/04/2026
0

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatanze umunsi w’ikiruhuko rusange, nyuma yuko ikipe y’iki Gihugu ‘Léopards’ itsinze iya Jamaica...

BREAKING: Hatangajwe ku mugaragaro igaruka ry’Umutoza wigeze gutoza Rayon Sports

BREAKING: Hatangajwe ku mugaragaro igaruka ry’Umutoza wigeze gutoza Rayon Sports

by radiotv10
31/03/2026
0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko umutoza Haringingo Francis yongeye kugaruka muri iyi kipe nk’Umutoza Mukuru nyuma y'iminsi irenga 1...

IZIHERUKA

Icyo basaba  nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije
MU RWANDA

Icyo basaba nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

by radiotv10
09/04/2026
0

Ibyamenyekanye ku cyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi kiri mu bishinjwa umunyamakuru DC Clément wafunzwe

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

09/04/2026
AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

09/04/2026
Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

09/04/2026
Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

08/04/2026
Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

08/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Hari ifunguro ritera bamwe ubushyuhe none barasaba kwegerezwa udukingirizo

Rubavu: Hari ifunguro ritera bamwe ubushyuhe none barasaba kwegerezwa udukingirizo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo basaba nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.