Umugaba Mukuru wa RDF uri muri Pologne yakoze igikorwa cyo guha icyubahiro abasirikare

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), General Jean Bosco Kazura uri mu ruzinduko muri Pologne, we n’itsinda ayoboye bunamiye umusirikare utazwi mu rwego rwo guha icyubahiro Ingabo z’iki Gihugu zaguye ku rugamba.

General Jean Bosco Kazura yagiye muri Pologne ku butumire bwa mugenzi we, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Pologne, General Rajmund T. Andrzejczak.

Izindi Nkuru

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Mutarama 2023, bwatangaje ko Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura ndetse n’itsinda ayoboye, uyu munsi bagiranye ibiganiro na bagenzi babo ku cyicaro gikuru cy’Igisirikare cya Pologne.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda n’itsinda ayoboye, nyuma y’ibi biganiro, bagiye ku mva y’umusirikare utazwi, baramwunamira.

Gen Jean Bosco Kazura yari kumwe kandi na Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne, Prof Shyaka Anastase ndetse n’abayobozi mu gisirikare cy’u Rwanda barimo Umuyobozi ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yakiriwe ku cyicaro cy’Ingabo za Pologne

Bunamiye umusirikare utazwi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru