Maj Gen Sultani Makenga, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Umutwe wa ARC, wa FRN iyobowe na Joseph Kabila, yasuye abakomando bashya baherutse guhugurwa, abashishikariza gukoresha ubumenyi n’ubushobozi bungutse mu rugamba uyu mutwe uvuga ko ugamije kubohora burundu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu butumwa bwatangajwe ku wa Kane, tariki ya 19 Ugushyingo 2026, uyu musirikare mukuru yashishikarije abo bakomando gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe mu mahugurwa, kugira ngo bugire uruhare mu bikorwa bya gisirikare bya ARC-FRN.
Uru ruzinduko ruje nyuma y’amezi ane uyu mutwe wungutse abandi basirikare, kuko muri Nyakanga 2026, abasirikare bashya 9.318 bari bamaze guhabwa imyitozo ikomeye yabagize abakomando binjijwe mu gisirikare cya ARC.
Igikorwa cyo gusoza ayo mahugurwa no kwinjiza abo basirikare mu gisirikare cyabereye i Tchanzy, mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, tariki ya 20 Nyakanga 2026, nk’uko icyo gihe byatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka.
Kanyuka yavuze ko igisirikare cya ARC cyari gisoje amahugurwa y’abo bakomando, agaragaza ko ari intambwe ikomeye mu kongerera ubushobozi ibikorwa bya gisirikare by’iri huriro.
Yagize ati “Nyuma y’amezi menshi bakora imyitozo ikarishye, aba basirikare bashya barangije amasomo yabo neza kandi biyemeza ko biteguye gusohoza ubutumwa bahawe. Umuhango wabo ugaragaza icyifuzo cyo gushimangira uburinzi bw’abaturage batuye mu bice byabohowe kandi bitekanye.”
Muri uwo muhango, abo basirikare bagaragaje bumwe mu bumenyi bari bamaze kungukira mu mahugurwa, burimo kurwana bakoresheje imbaraga z’umubiri, guteranya imbunda mu gihe gito no kurasa.
Maj Gen Sultani Makenga yari mu basirikare bakuru bayoboye uwo muhango, ari kumwe n’abandi bofisiye bakuru barimo Col. Vianney Kazarama.
Mu butumwa yahaye abo basirikare, Makenga yababwiye ko ubumenyi n’imyitozo bari bamaze igihe bahabwa bagomba kubukoresha mu nyungu z’Abanyekongo, ndetse no guhangana n’ibyo yise ibibi byakozwe n’ubutegetsi bwa RDC buyobowe na Perezida Félix Tshisekedi.
Yagize ati “Iki ni igisirikare cya ARC, ni igisirikare cya Congo yose, ni igisirikare cy’Abanyekongo bose, ni igisirikare cyaje gutabara Congo yose n’Abanyekongo bose bamaze igihe mu bibazo, batewe n’ubutegetsi bubi bwa Tshisekedi n’abambari be.”
Makenga kandi yashinje ubutegetsi bwa Kinshasa kurangwa n’irondakoko, avuga ko bwakomeje kugirira nabi bamwe mu Banyekongo bubaziza inkomoko yabo.
Yabwiye abo basirikare ko ubwo butegetsi bwagiye bwitabaza ibindi bihugu n’imitwe yitwaje intwaro kugira ngo bibufashe mu mirwano, arimo Ingabo z’u Burundi (FDNB), umutwe wa FDLR n’imitwe ya Wazalendo.
Ati “Yiyambaje abacancuro, yiyambaza igisirikare cy’u Burundi, akoresha inyeshyamba zose azita Wazalendo, baza kuturwanya, ariko ARC yakomeje guharara bwuma, izo nkozi z’ibibi zose irazirwanya.”
Uyu musirikare yanagarutse ku mirwano yari imaze igihe ibera muri Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho yashinje ubutegetsi bwa Congo kugira umugambi wo kurimbura Abanyamulenge no kubambura imitungo yabo.
Yavuze ko AFC/M23, ifatanyije n’umutwe wa Twirwaneho, yafashe iya mbere mu kurwanya ibyo bikorwa, nk’uko yabivugiye muri ubwo butumwa.
Maj Gen Makenga ni umwe mu bayobozi bakomeye mu gisirikare cya ARC, umutwe w’ingabo wa FRN iyobowe na Joseph Kabila, wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uruzinduko rwe ku bakomando bashya ruje mu gihe uyu mutwe ukomeje kugaragaza ko kongerera ubushobozi abarwanyi bawo no kubategura mu bya gisirikare biri mu nkingi z’ingenzi z’ibikorwa byawo.
RADIOTV10