Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bwongereza, yavuze ko muri iki gihe iki Gihugu kiri mu bihe bishobora kukiviramo ibyago bikomeye kurusha ibindi bihe byose byabayeho mu mateka yacyo.
Sir Richard Knighton yavuze ko ingaruka zishobora kugera kuri iki gihe n’ibibazo byototera umutekano wacyo, bikomeye kuva intambara y’ubutita yatangira.
Muri kiganiro yagiranye na BBC Radio 4, Sir Richard Knighton yagize ati “Iki ni cyo gihe cy’akaga gakomeye mu bihe byose namenye.”
Yavuze ko ikirere cy’iki Gihugu cyahuye no kwinjirirwa kw’indege z’u Burusiya mu mezi atanu ya mbere y’uyu mwaka nk’uko byagenze mu mwaka wose wa 2025, aboneraho kumenyesha u Burusiya ko bushobora “kuzarenga umurongo utarengwa.”
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bwongereza, yavuze ko mu ngamba z’Igisirikare cy’iki Gihugu z’umwaka ushize, habayeho kwibutswa “guhora zitegute” mu gihe mu binyacumi by’imyaka bishize igisirikare cyashyiraga imbaraga mu kwitegura by’igihe gito no kuba cyahagangana n’amakimbira yoroheje, ariko ko iki Gihugu kigomba kwitegura intambara zishobora kumara igihe kinini nk’uko biri kugendekera Ukraine.
Uyu ukuriye igisirikare cy’u Bwongereza atangaje ibi, mu gihe muri iki Gihugu hateganyijwe gutangazwa umushinga wagutse mu bya gisirikare w’ubwirinzi, uzatangazwa mu byumweru bicye biri imbere, nyuma yuko wagombaga gutangazwa mu bihe byashize ariko bikagenda byigizwa inyuma.
Inyandiko y’uyu mushinga izagaragaza uburyo ibikoresho bishya n’ibikorwaremezo by’igisirikare bizaterwa inkunga mu myaka icumi iri imbere, yagombaga gusohoka bwa mbere umwaka ushize wa 2025.
Minisitiri w’Ingabo John Healey, mu ntangiriro z’iki cyumweru yavuze ko Minisitiri w’Intebe “yiyemeje kuyishyira ahagaragara” mbere y’inama ya OTAN yo ku ya 07 Nyakanga.
RADIOTV10






